Ku rubuga rwa twitter hari ibiganiro bikunda kuhakorerwa bimwe bitwa space, aho hari bamwe mu banyarwanda bamaze kubaka imbuga zabo kuburyo bakora ibiganiro bigakurikirwa kubera umubare w’abantu benshi bafite babakurikira.

Undi mu minisitiri yahagaritswe ku mirimo ye

 

Eric Semuhungu ni umusore w’umunyarwanda ariko uba muri leta zunze ubumwe z’america, uzwi cyane ku kuba ari umutinganyi ndetse akaba anashyigikira ingingo ivuga ko abaryamana bahuje ibitsina aria bantu nk’abandi, ubu akaba ari mu ntambara y’amagambo kuri twitter n’umusore ukoresha izina rya @kanisekere, avuga ko yamuhaye amadorari 500 ngo bamamaze ubutinganyi ariko @kanisekere akabyanga.

 

Mu nyandiko yacishije ku rukuta rwe rwa twitter, Eric Semuhungu yanditse ati” injiji ziragwira ni nta bwenge koko @kanisekere namuhaye $500 ya champagne yo kuba anywa tuganira live kuri space kugira ngo amfashe gu hosting, tuvugire&dukora n’ubuvugizi ku bakundana bahuje igitsina mu Rwanda @LgbtqRwanda arangije aranga ikigoryi gusa. None ari kuvuga ubusa.”

 

Uyu witwa @kanisekere nawe ntago yacecetse kuko yahise asubiza Eric Semuhungu ati” ntago nakora ibikunezeza mwana, amahitamo yanjye niyo nkurikira ndabizi murayafite(amafranga) ariko ntago naba igikiresho.”

 

Uku gutonganira mu ruhame byabanjirijwe n’ibiganiro bagiriranye muri inbox zabo aho Eric Semuhungu yari yabanje kwandikira @kanisekere amusaba ko yamuha amadorari 500 ya champanye ariko @aramutsembera amubwira ko imyemerere ye itamwemerera gukora ibi bintu.

 

Igitekerezo cya Eric Semuhungu cyasamiwe n’abantu batari bake ariko bose bamurwanya bavuga ko barimo gukangisha amafranga abana b’abanyarwanda kugira ngo babashore mu ngeso mbi, yewe byanga byakunda hakaba hari n’abakora uko kuryamana bahuje ibitsina Atari uko babikunze ahubwo ari uko babaguze, bityo bakomeza kumunenga.

Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye ari mu busambanyi

Asaba ku muhanda kandi yarize kaminuza mu burusiya, yari mubanyeshuri ba mbere mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved