Mu ijoro ryo kuwa 14 z’ukwezi kwa 04 muri uyu mwaka wa 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wamenyekanye cyane kuri BTN TV ariko akaba yaramenyekaniye ku kiganiro yagiye gukorera mu irimbi, rero uyu Celestin akaba yaraguye mu bitaro bya Kibagabaga aho yari yaragiye kwivuza, gusa abagenzi be bakoranaga bakaba baravuze ko ari urupfu rwari rutunguranye cyane kubera ko yari amaze iminsi ameze neza nyuma y’uko yari yarakize indwara yari arwaye mbere yaho.
Urupfu rwa Celestin Ntawuyirushamaboko ni urupfu rwashenguye benshi cyane, ariko nanone rukazana amagambo menshi muri rubanda nyamwinshi cyane cyane abamukurikiraga, gusa si muri abi ngabo gusa kuko nyuma y’uko rutangajwe umugore we yabaye nkushyize rubanda mu rujijo rutandukanye kubera ko yaje kuvuga byinshi abantu batigeze bamenya, muri byo umugore we witwa Claudine Nyinawabari washimangiye ko ari umugore wa Celestin, yatangaje ko uyu nyakwigendera Celestin yari yarataye urugo rurimo uyu mugore Claudine ndetse n’abana, ndetse ko atigeze anamenya ibijyanye n’uburwayi bw’umugabo we gusa ngo mbere nibwo yumvise ko Celestin yigeze kurwara, akongera kumva ngo yatashye avuye kwa muganga gusa.
Uyu mugore wa nyakwigendera yakomeje abwira ikinyamakuru UKWEZI ko nubwo ikiriyo cyari kiri kubera murugo iwe, ariko ntago yigeze amenya uburwayi bw’umugabo we, ndetse ko uyu nyakwigendera Celestin atigeze amubwira ku bijyanye n’uburwayi bwe, uretse ko ngo yahamagawe n’abantu bo kuri BTN TV bamubwira ko bazaza kumuganiriza, gusa Claudine icyo gihe yari ari gushidikanya kenshi cyane avuga ko atanazi niba koko umugabo we nyakwigendera Celestin yapfuye, cyane ko ngo bari baramuhishe umurambo we badashaka ko awubona.
Claudine yakomeje abwira UKWEZI TV ko atariwe watanze itangzo ribika urupfu rw’umugabo we, ngo byose biri mu biganza bya BTN ndetse na nyuma yaho bamubwiriye ko bazaza kumuganiriza yakomeje kubasaba ibyangombwa bigaragaza ko umugabo we yapfuye, ndetse n’ibyangombwa by’umugabo we kimwe n’imodoka ya nyakwigendera Celestin, bakamusubiza ko umugore ubifite ari umunyamahane batabasha kubimwaka, akomeza anavuga ko we n’abana be nta ruhare bafite mu gushyingura umugabo we kuko BTN TV bamubwiraga ko ariyo biri mu biganza ahubwo agakurikiza ibyo bamubwira.
Claudine yakomeje avuga abwira ukwezi ko nk’umugabo atazi aho aba yasahuraga urugo ashyira inshoreke ye, ngo yumvaga ko agura ibibanza ariko ntamenye aho biherereye, ndetse akumva ngo yubaka amazu ariko ibyo byose ntago yari abizi, gusa akomeza avuga ko nyakwigendera yari yarubatse inzu I GASANZE ari naho yabanaga nuwo mugore w’inshoreke ye, ari nawe ufite ibyangombwa byose by’imitungo ya nyakwigendera Celestin ndetse n’imodoka ye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 zukwa 04 nibwo BTN TV yasohoye itangazo ivuga ko iri kurega UKWEZI TV yakoresheje ikiganiro umugore wa nyakwigendera Celestin bimeze nkaho iri kumushinyagurira mu rupfu rwe aho iri tangazo ryari ryanditse rigira riti” nyuma y’inkuru UKWEZI TV yakoze ku munyamakuru wacu Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana tariki 14 zukwa 04, 2022, twizera ko UKWEZI bamukozeho inkuru nko kumushinyagurira, kandi bikaba byarakozwe nta bunyamwuga bw’itangazamakuru burimo, kandi nanone tugendeye ku kuntu iyi nkuru yasebeje BTN TV nk’ikigo cyikorera kandi kinini, abagize BTN TV bagiye kurega UKWEZI TV nyuma y’uko gushyingura birangiye kandi twizeye neza ko ubutabera buzakorwa. Kandi iyi nkuru nayo tuzayijyana mu kigo gishinzwe itangazamakuru ry’umwuga RMC byihuse cyane. Uruhukire mu mahoro Celestin Ntawuyirushamaboko, tuzahora tukwibuka”.
Nyuma rero y’uko BTN TV isohoye iri tangazo UKWEZI MEDIA GROUP LTV yahise isohora irindi tangazo rigaragaza nkaho ari uguhangana na BTN TV igira iti” ubuyobozi bwa UKWEZI MEDIA GROUP LTD ifite ikinyamakuru ukwezi( ukwezi. Rw, ukwezi. Com na UKWEZI TV) bushingiye ku ibaruwa yanditswe na BTN TV ivuga ko izatanga ikirego ku nkuru yakozwe na UKWEZI TV aho twaganiriye n’umugore wa nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko asobanura akarengane yakorerwaga, turamenyesha abanyarwanda bose badukurikira ndetse n’abandi aho bari hose ko iri tangazo badakwiye kuriha agaciro kubera impamvu 5 zikomeye zikurikira.
1 nta gitekerezo bwite cy’umunyamakuru kiri muri iyo nkuru, ibirimo ni ibyatangajwe n’umugore wa nyakwigendera, umugore basezeranye ufite ububasha ahabwa n’amategeko kurenza undi wese mu kugena iherekezwa ry’umugabo we.
2 BTN TV ntifite ububasha bw’amategeko kuri nyakwigendera kurenza umugore we w’isezerano, aha ni naho ikibazo cyari kiri kuko umugore yavugaga ko bamwima uburenganzira bagashaka guherekeza nyakwigendera nk’utagira umuryango.
3 umugore wa nyakwigendera twaganiriye yari arimo kurengana aho yari yimwe uburenganzira ku byangombwa by’umugabo we, n’ubuyobozi bwa BTN bari barimo gutegura umuhango wo gushyingura umugore bakamubwira ko hari abandi bantu babirimo atabizi. Urugero ni nko kuba ikiriyo cyaberaga iwe ariko atabona umurambo, dore ko mu kuganiro yanivuguraga ati” ntago nzi icyishe umugabo wanjye, sinzi niba yanapfuye kuko nabasabye ko ngera kumurambo we bambwira ko nzamusezera nk’abandi bose ku munsi wo gushyingura”.
4 kuri uyu wa gatandatu umugore wa nyakwigendera yagiye ku bitaro bya kibagabaga yitwaje ibyangombwa byerekana ko ari umugore we, asaba ko bamufasha byibura kureba umurambo, bakamubwira icyishe umugabo we ndetse bakanamuha icyemezo cy’uko yapfuye, yarahiriwe umunsi wose atarabihabwa kuko hari abandi bari babyitambitsemo buri wese yakwiyumvisha.
5 ku byo umugire wa nyakwigendera avuga ko yatakiye ubuyobozi bwa BTN inzara igiye kumwicira munzu n’abana bukamurangarana ndetse umuyobozi ntiyongeye kumwitaba, ntaho yababeshye kuko uwotwa HUSSEIN ubwe yabibwiye umunyamakuru wacu kuri telephone n’ibimenyetso birahari, yivugira ko ikibazo yakimenyeshejwe ndetse yemera ko nyuma yanze kumwitaba abishaka.
Mu gusoza turabamenyesha ko twemeye gutambutsa iyi nkuru nyakwigendera atarashyingurwa kuko akarengane umugore we yari afite kari gashingiye ku kumwima uburenganzira mu gikorwa nyirizina cyo kumuherekeza kandi agifiteho ububasha kurenza undi wese, icyiza kandi nuko nyuma y’inkuru twatambukije bimwe mubyo yimwe yatangiye kwizezwa y’uko bizakemuka. Twese twifurize nyakwigendera kuruhukira mu mahoro tunashakira ineza n’umutekano umuryango assize”.
Nyuma rero y’iri tangazo rya UKWEZI uyu munsi tariki 18 nibwo igikorwa cyo guherekeza nyakwigendera Celestin cyabaye, ndetse muri iki gikorwa umugore wa Celestin ariwe Claudine ndetse n’abana be bakaba bitabiriye uyu muhango, gusa nyuma yahoo koko tukaba dutegereje ko BTN irahita ijya kurega UKWEZI TV nk’uko yabivuze mu itangazo yashyize hanze, tubabwira ko tuzakomeza kubakurikiranira ibyabaye nyuma yaho. Imana imwakire mu bayo.
Tunabasaba gukomeza kujya mudukurikira kugira ngo musome amakuru tubagezaho ndetse n’inkuru ndende IBANGO RY’IBANGA irungu rishire burundu. Turabakunda!