Bavuga ko nta kitagira imvano, umwiryane hagati ya DRC ndetse n’u Rwanda si iby’igihe gitoya kuko byatangiye kera, ariko DRC ikaba ihoramo intambara kubera ko icumbikiye inyeshyamba nyinshi mu gihugu imbere bikaba byarayinaniye kuzirukana ahubwo zikaba zihora zitoteza abaturage. Bijya gutangira byaje ubwo abakoroni bazaga muri afurika maze bagashyira imipaka ku bihugu, u Rwanda nibwo hari ubutaka rwatakaje birumvikana n’abanyarwanda bajyana nabwo, bumwe bwiyomeka kuri Congo, Uganda na Tanzania.
Uko kugenda k’ubutaka nyine kukajyana n’abaturage niko abo basanze muri ibyo bihugu banze kubakira neza, bakifuza ko bagaruka mu Rwanda ariko kubera ko bari bajyanye n’imitungo yabo ndetse n’ubutaka abanyarwanda nabo bakanga gusiga ibyabo ngo baze mu Rwanda, bigenda birushaho kuba bibi cyane. Ibintu byaje kuba bibi cyane nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, kuko abayikoraga bose bamaze gutsindwa bahise bambuka bajya muri Congo.
Abasaga million 2 bose bahungiye muri congo, nibwo batangiye kubaka igisirikare cyo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari naho havuye FDLR(interahamwe). Intambara ya mbere yabaye hagati y’u Rwanda na Congo yabaye mu w’1996, iki gihe u Rwanda na Uganda bakaba bari bafatanije, ariko bikaza kurangira u Rwanda rutsinze intambara Congo igasaba imishyikirano, kandi iyi ntambara yamaze umwaka wose ibera muri Congo.
Ubwo imishyikirano yabaga Congo yasabye u Rwanda na Uganda gukura abasirikare babyo mu gihugu cya Congo, icyo gihe uwari uyoboye yari Laurent Desire Kabila wayoboye kuva muri 1997 kugeza 1998 asimbuye Mobutu Sese Seko. Laurent Desire yabonye ko U Rwanda na Congo bashobora kugaruka kubatera nuko batangira gushaka umusada mu bindi bihugu by’abaturanyi nka Angola na Zimbabwe.
Iki gihe intambara yararangiye ariko buri gihugu gicungacunga ikindi kiteguye ko isaha n’isaha cyaterwa, gusa muri 2000 habaye intambara yahuje ibihugu bigera ku 9 ariko byose bikajya kurwanira ku butaka bwa Congo ku buryo nta ntambara yigeze ibera ku butaka bw’ikindi gihugu, byatumye Congo ihinduka indiri y’intambara.
Muri 2001 Joseph Kabila yabaye perezida wa Congo ku myaka 29 nyuma y’uko umurinzi wa se Desire Kabila yari amaze kumurasa agapfa. Muri mata 2002 muri aftica y’epfo mu mugi wa Pretoria, hasinywe amasezerano hagati ya Congo n’u Rwanda yo guhagarika intambara. Nanone kandi muri 2003 Congo yateguye indi nama muri Angola Luanda yayihuje na Uganda basezerana guhagarika intambara.
Ibyo byose Joseph Kabila yabikoze ayoboye leta y’inzibacyuho kubera ko muri 2006 nibwo yaje gutorerwa kuyobora Leta ya Congo. Nyuma yo guhagarika intambara hagati ya leta y’u Rwanda na DRC, muri 2008 ibi bihugu byombi byantangiye guhuriza hamwe mu kurwanya umutwe wa FDLR ngo iwirukane muri iki gihugu cyane cyane muri Kivu y’amajyaruguru ndetse na Congo y’amajyepfo.
Muri Mutarama 2006 Congo yaje gushyiraho CNDP ihamije gukumira ibyaha bibera muri Kivu iyobowe na Laurent Nkunda, gusa mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwaje kumuta muri yombi kubwo kumushinja guhungabanya umutekano warwo. Ubwo Nkunda yari amaze gufatwa hahise hajya kubuyobozi uwari umwungirije Bosco Ntaganda waje no guhita ashinga umutwe w’itwaje intwaro wa M23 gusa ntibyaciye kangahe kuko nyuma y’umwaka nawe yahise afunga.
Kugeza ubu ngubu M23 ikaba iyobowe na gen Sultan Makenga, ndetse amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo akaba ntahandi yaturutse uretse aha ngaha, aho Congo yakomeje gushinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma ya M23 kubwo kumva ko abanyarwanda batuye mur Congo batagakwiye kuhaba kandi baragezeyo bajyanye n’ubutaka bwabo. Muri Congo ubu habarizwaho imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba nyinshi cyane, muri zo hakaba harimo FDLR, ADF, FNL, MAI MAI, LRA ndetse n’izindi zigiye zirwanya leta zitandukanye hano muri Africa. Source: Ikigeni.com, Aljazeera.com.