banner

Intandaro nyamukuru yatumye Dealer yiba telefone ya The Ben n’umupangu yari afite nyuma yo kuyitwara

Iyibwa rya telefone ya The Ben rifite intandaro kuko Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer wayibye yagiye ku meza yari yicayeho The Ben n’abantu bari bicaranye ari nayo yari irambitseho telefone ye, yabigambiriye ndetse yewe hari n’abo yari amaze kubibwira ko agiye gukora ikintu kiratuma igitaramo cya The Ben kizamo kidobya. Uko niko telefone yibwe, bongeye kuyikurura baza kuyisanga mu Rwanda hadaciye amasaha menshi.

Kuwa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer akurikiranweho kwiba telefone ya The Ben. Umuvugizi wa RIB yavuze ko nta makuru menshi yabivugaho mu rwego rwo kwanga kwica iperereza, gusa amakuru agera kuri IMIRASIRE TV ni uko abantu RIB yakozeho iperereza harimo Bahati Makaca wo muri Just Family ndetse n’umu tekinisiye uzwi cyane mu bikoresho bya Electronic witwa Eric Tech.

Amakuru aturuka kuri DC TV Rwanda, avuga ko igitaramo cya The Ben ubundi cyatangiye gutegurwa kera ariko kikazamo amakidobya agiye atandukanye. Bijya gutangira hari umuntu wiyise Manager wa The Ben, ahamagara Nishishikare Jean De dieu wa company ya Now Now company wanateguye ibitaramo bya The Ben mu Burundi amusaba ko bategurana igitaramo. Uyu witwa Nella wiyise manager wa The Ben aherereye muri Suwede.

Nella amaze kubwira Nishishikare ko ari manager wa The Ben bahise bapanga igitaramo bumvikana ibihumbi 60 by’idorari ni arenga miliyoni 60frw, igitaraganya Nishishikare ahita ahereza Nella avanse y’ibihumbi 10$ ni arenga miliyoni 10frw. Ubwo bombi bamaze kubyemeza The Ben atanabizi, nibwo uyu Nella yahindukiye abwira The Ben iby’igitaramo.

The Ben amaze kubyumva yumvise ari deal nziza, nibwo bose uko ari batatu bemeranyije kuganira bakoresheje uburyo bw’amashusho, ariko mu biganiro bagiye bagirana The Ben agacanganyikirwa cyane no kumva Nishishikare na Nella bavugana ku bijyanye n’amatiki n’ibindi bikenewe birimo abazamufasha n’ibindi, The Ben akumva bavuga menshi cyane, dore ko we na avanse Nella yahawe Atari ayizi.

The Ben yaje kuvumbura ko harimo ibintu by’ibinyoma bishobora kuba byaramukozweho, nibwo yigiriye inama yo kuvugana na Nishishikare ku giti cye amubaza ibyo bavugaga, Nishishikare atungurwa no kumva The Ben amubwiye ko uwo Nella Atari manager we. Kuva ubwo Nishishikare yahise amenya ko Nella yamuriye ya mafaranga yari yamuhaye, nubwo amakuru avuga ko kuri ubu ari kuyakurikirana.

Ubwo nibwo Nishishikare na The Ben batangiye gupanga ku giti cyabo uko bakorana igitaramo, ku rundi ruhande uyu Nella wari warakuwe muri Deal akajya atangira gusakaza ku mbuga nkoranyambaga ko yambuwe igitaramo cye kikajya mu maboko y’undi muntu.

Byari biteganijwe ko igitaramo cya The Ben I Burundi kizaba mu minsi papa we yapfiriyemo ariko kirasubikwa. Igihe cyo kugikora nacyo kigeze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangira guhwihwiswa ibihuha ko hari abantu bahanganye na The Ben bashaka kumwicira igitaramo, ndetse na nyiri ubwite bimugeraho kuburyo yanagaragaje akababaro kabyo.

Ku kijyanye n’iyibwa rya telefone, hari kuvugwa impamvu zigera kuri eshatu nyamukuru uyu mugabo  X-Dealer ashobora kuba yarayibye. Ubwo The Ben yari ari muri ‘Meet and Greet’ umugabo unafite uruhare mu gutegura ibitaramo bya The Ben akaba anasanzwe amenyerewe mu gucunga inyungu z’abahanzi nyarwanda witwa Muyoboke Alex, yakubise uyu X-Dealer. Impamvu nyamukuru yamukubise ni uko X-Dealer yari ari kwinjiza abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Bijya gutangira X-Dealer yagiye afata amatiki y’abantu binjiye mu gitaramo akayasohokana, akongera akajya kuyinjirizaho abandi. Bahati Makaca wari wajyanye na X-Dealer niwe winjiye mbere, bageze indani basohokana amatiki bajya kuzana abakobwa bazanye, mu kubinjiza igipolisi cy’u Burundi gitangira kubakeka, ntabwo bashyizweyo barongeye barasohoka ngo bajye kwinjiza abandi, nibwo hari ababanekaga, Bahati Makaca agaruka ari kumwe n’umukobwa, abari babakurikiye bahita babwira polisi ko uwo ari we uri kugurisha amatiki, nibwo polisi yahise ifunga Bahati.

Inkuru Wasoma:  Shadyboo na Dj Briane mu ntambara y'amagambo kubera ibyo yatangaje kuri twitter.

Nyuma gato Bahati amaze gufungwa, nibwo X-Dealer nawe yagarutse azanye n’abo ashaka kwinjiza, abari ku muryango bahita bamubona bavuga ko bafunze umuntu utari we, ahubwo uwo X-Dealer ari we uri gukoresha amatiki mu buryo butemewe. Si ubwa mbere X-Dealer yari agerageje ibi kuko bivugwa ko no mu gitaramo Israel Mbonyi aherutse gukorera muri Arena X-Dealer yagurishije amatiki 50 muri ubwo buryo butemewe ariko akababarirwa.

Ubwo X-Dealer amaze gufatwa, Muyoboke yaratakambye abasabira imbabazi we na Bahati barabarekura, maze ashyira X-Dealer ku ruhande aramubwira ati “Hano ni mu Burundi si iwacu mu Rwanda, wizana ubu mayibobo bwo mu Rwanda kuko hano bashobora kukugirira nabi ntitukanabimenye, ni njyewe ushinzwe abanyarwanda twazanye, rero itonde ni inama ndi kukugira.”

Muyoboke Alex yamaze kubwira X-Dealer gutyo bajya mu gitaramo, ariko ka kabaye icwende katoga, X-Dealer yanze gushirwa asubira hanze asubiye mu ngeso yo kwinjiza abantu, aribwo yahuriye na Muyoboke ku muryango akamukubita urushyi abantu bose bumvise, ariko ntibamugirire impuhwe kubera ko yari yamuburiye bumva mbere.

Ako kanya X-Dealer amaze gukubitwa na Muyoboke, yagiye mu gitaramo ahari hicaye Sky 2 wabagahe ndetse na M Izzo arababwira ati “Ngiye gukora ikintu kuburyo ndahemukira Muyoboke iki gitaramo cya The Ben kikazamo kidobya.” Aba yabibwiraga ntabwo bari bazi ko Muyoboke amaze kumukubita, kuva ubwo nibwo X-Dealer yatangiye kwisirisiza ku meza ya The Ben baramumenyera dore ko bari basazwe banaziranye aribwo yibye telefone ye.

Impamvu nkomoje kuri ubwo buryo bw’uburyo X-Dealer yakubiswe, ni ukugira ngo ninkubwira impamvu imwe mu ziri kuvugwa X-Dealer yashatse kwiba iyi telefone uze gusobanukirwa. Duhereye aha ngaha, impamvu nyamukuru ziri kuvugwa ko zishobora kuba zaratumye X-Dealer yiba telefone dore ko byanavuzwe ko yari yemerewe igihembo cya miliyoni 3frw:

IYA MBERE ni uko hashakaga gusibwa ibiganiro The Ben yagiranye na Nella mu rwego rwo gutuma uyu Nella atazakurikiranwa kuri miliyoni zirenga 10 yariye mbese hagaragazwe ko uyu Nella atigeze agira gahunda zo kuba yategurana na The Ben ibitaramo.

IYA KABIRI bivugwa ko X-Dealer yari yatumwe n’abantu bari muri Team B ihanganye na The Ben mu rwego rwo gushaka amakuru muri telefone ye ngo bamenye umuntu ubaha amakuru yabo maze bamwikize bigishoboka. Hagati y’iyi mpamvu n’iya mbere akaba ariho harimo uwari wamwemereye miliyoni 3 zo kwiba iyo telefone.

IYA GATATU ivugwa ni uko X-Dealer yashakaga guhemukira The Ben kubera ibyo Muyoboke yamukoreye, ngo impamvu yanahise ataha mu Rwanda ikaba ari uko yashakaga kwinjira muri iyo telefone maze akandika akoresheje imbuga nkoranyambaga za The Ben abwira abafana be ko atameze neza bityo atazigera yitabira igitaramo cy’ejo cyari bubere kuri MESSES DES OFFICIERES, maze kikaba kiraguye bya nyabyo, akaba yihoreye ku rushyi yakubiswe na Muyoboke ufite uruhare runini mu itegurwa ry’igitaramo.

Mu gitondo gikurikiyeho nibwo bakuruye Telefone ya The Ben basanga iri mu Rwanda ndetse mu gukurura neza basanga iri ku witwa eric Tech usanzwe azwiho kuba umutekinisiye mu bintu by’ikoranabuhanga. Mbere y’uko igitaramo gutangira, Nishishikare ubwe yitangarije ko yariwe miliyoni 10frw nubwo ateruye ngo avuge abaziriye, bikaba bikekwa ko ari Nella uwo wayariye yigize manager wa The Ben. Ibirenze kuri ibi, ntukajye kure y’IMIRASIRE TV kuko tuzajya tubikurikirana tubagezeho amakuru agezweho yamenyekanye. SOMA INKURU BIFITANYE ISANO>>>> Bruce Melodie yagiriye The Ben inama yo kugabanya amarira n’ubwoba! yavuze ko iyo ashaka kwica igitaramo cye i Burundi ibyakozwe Atari byo we yari gukora

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved