banner

Intandaro nyamukuru yo kurebana ay’ingwe hagati ya Coach Gaelle na Madebeats bahoze ari inshuti magara

Mu minsi yashize ubwo producer Madebeats yashyiraga amabanga ya Coach Gaelle hanze, abantu bari basanzwe bazi aba bombi bakubiswe n’inkuba kubera ukuntu aba bombi bari inshuti zikomeye cyane ku rwego rwo hejuru. Umubano urimo agatotsi watangiye gushidikanwaho mu minsi yashize ku butumwa Madebeats yanyujije kuri twitter ye avuga ko Coach Gaelle ari we wishyura abantu ngo basebye The Ben.  Moshions ntavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali biba urujijo kubumvise iyo nkuru

Muri ubwo butumwa kandi Madebeats yavuze ko Coach Gaelle yagiye mu by’umuziki atakoze inyigo yuzuye kuburyo amafaranga yashoyemo atazayagaruz, anavuga ko umuziki akora ufitiye inyungu Bruce Melodie gusa aho kugeza ku banyarwanda inyungu bose. Nyuma yo kubona ibi byose, abantu benshi bifuje kumenya ikibazo cyabaye hagati y’aba bombi bahoze ari inshuti bakanafatanya mu bucuruzi bw’umuziki.

Nyuma y’uko Coach Gaelle na Madebeats bamenyanye, abakurikira imyidagaduro batangiye kuvuga ko bagambaniye The Ben. Mu mpera z’umwaka wa 2019 The Ben wari utangiye imikoranire mishya na Coach Gaelle, yaje gutumira uyu Madebeats ngo amufashe gukora indirimbo ‘Why’ yari agiye gukorana na Diamond kubera ko The ben yifuzaga ko ari Madebeats uyikora.

Bwari bwo mba mbere Madebeats ahuye na Coach Gaelle, ariko amenye ko ibiganiro hagati ya The Ben na Coach Gaelle bitari kugenda neza, nibwo yashatse kwigarurira umutima wa Coach Gaelle kugira ngo batangire gukorana, ari nabwo byagenze neza bagatangira gukorera muri 1:55 AM Ltd. Icyo gihe bumvikanye ko baringaniza imigabane muri iyi studio yanahise isinyisha umuhanzi Bruce Melody, gusa abakunzi b’umuziki bahise batangira kuvuga ko Madebeats agambaniye The Ben wamuhuje na Coach Gaelle kumumutwara.

Aba bombi bavuye muri Tanzania bashwanye na The Ben, ariko byabafashije cyane kuko kuva icyo gihe Bruce Melody yatangiye gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye b’abanyamahanga barimo nka Harmonize na Inoss B ndetse na Eddy Kenzo. Kuva icyo gihe producer Madebeats yatangiye no gukora album ya Bruce melody kuri ubu amakuru akaba avuga ko yanarangiye Bruce Melody ayifite nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru babitangaje.

Melody kandi yanakoze n’ibitaramo byinshi kuburyo uko ibikorwa byabo byakuraga umunsi ku wundi baje kubona ko bakeneye undi muntu wo kubafasha gukurikirana ibikorwa byabo, nibwo haje umwanya wavuyemo intandaro y’intambara no kurebana ay’ingwe hagati y’abahoze ari inshuti magara ari bo Coach Gaelle na Madebeats.

Ubwo bamaraga kubona manager wo gukurikirana ibyo bikorwa, basanze bagomba kumuhemba ariko haba imbogamizi y’uko ibyo bari kubaka bitaruzura kuburyo babona ayo kwishyura, biba ngombwa ko bamuha 25% by’amafranga aturutse muri 1:55AM Ltd bafatanije, aho Coach Gaelle yagombaga gukora ku mafranga ye na Madebeats bikaba ibyo kugira ngo iyo 25% yo guhemba manager aboneke.

Inkuru Wasoma:  Hagenimana Fabien wakoranye indirimbo na THE BEN yitabye Imana.

Amakuru avuga ko nubwo byari bimeze gutyo, Coach gaelle ntago yifuje gutanga ku mafranga ye, ahubwo Madebeats niwe wafataga 25% akayaha manager, Caoch Gaelle yemera kumuha ingurane ya miliyoni 10. Icyo gihe Madebeats yari ari kwaka ibyangombwa byo kujya mu Bwongereza aherekeje Bruce Melody, yaje no kubona ibyo guturayo. Amakuru avuga ko kandi ubwo Madebeats yagendaga icyakora atabimenyesheje Coach Gaelle kugeza ubwo yagiye gutura I Manchester.

Muri 22 mu kwezi kwa 9 ubwo Madebeats yagendaga, Coach Gaelle yari ataramuha miliyoni ze 10 bemeranije ko agomba kumuha nk’ingurane ubwo yatangaga 25% by’imigabane ye bahemba manager. Mu gihe yageraga mu Bwongereza atarishyurwa, yari agifite Album ya Bruce Melody, abwira Coach Gaelle ko atazamuha album mugihe ataramuha miliyoni ze 10.

Igihe dukesha iyi nkuru batangaje ko uwatanze amakuru yavuze ko Coach Gaelle yahise atekereza kujya kurega Madebeats ko yagiye mu Bwongereza atwaye iby’abandi bityo bagomba kujya kumucyura nk’igisambo. Abantu ba hafi ya Gaelle baje kubwira uyu mu producer imipangu amufiteho, ariko ntiyabyitaho cyane ariko nyuma aza kubibwira na mushiki w’umugabo wari wamutumiye mu Bwongereza abona kubona ko bikomeye.

Uwatanze amakuru yavuze ko umugabo wari watumiye Bruce Melody na Madebeats ari umunya Uganda, rero yumvise ko Coach Gaelle ashaka ko Madebeats acyurwa nk’igisambo arababara cyane aza kubiganiriza mushiki we, uwo mushiki we akaba ari we wabibwiye Madebeats. Uyu mu producer amaze kubyumva nibwo yaje kubiganirizaho inshuti ze n’abarimo inshuti za Coach Gaelle, kera kabaye abo bose baza kubiganiraho na bo bigera kuri Coach Gaelle atungurwa no kumva byageze hanze.

Coach Gaelle amaze kubyumva mu gukemura ikibazo yahamagaye uyu mu producer amubwira ko ibiri kuvugwa ari ibihuha rwose ko atahirahira ashaka ko afatwa nk’igisambo. Yahise anamubwira ko mu masaha 24 araba yabonye amafranga ye na we akaboherereza Album yabo ya Bruce Melodie.  Ni nako byagenze, baraguranye ariko kuva icyo gihe umwuka mubi hagati yabo wari waratangiriye aho ngaho, byari ibanga ariko uko iminsi igenda yicuma niko Madebeats yagiye abivugaho biza gusakara hose, anagaragaza ko bafitanye ikibazo kugeza ubwo byaturitse bikavamo amagambo n’ihangana riri kugaragara muri iyi minsi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved