Kuri uyu wa 10 Kanama 2023, perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, nyuma y’uko uwari kuri izi nshingano Nyirarugero Dancille yagizwe komiseri muri komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no gushyiraho politiki muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu. Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gushakisha ibisigisigi by’amateka yakuye mu gihugu cya Noruveji mu mwaka wa 2011.
Muri kaminuza y’u Rwanda yize amateka, kuri ubu arimo akorera impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye no gushakisha ibisigisigi by’amateka (archaeology). Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kandi, Dr. Patrice Mugenzi yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA, kitari gifite umuyobozi.