Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Werurwe 2025, umucuruzi Massad Boulos yagizwe Umujyanama Mukuru ku bibazo bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kandi ategerejwe kuri uyu mugabane muri iki cyumweru.
Boulos akora kandi nk’umujyanama mukuru wa perezida ku bibazo by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda kuri Liban, igihugu yakomotsemo akiri ingimbi yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhungu we, Michael Boulos, yashakanye n’umukobwa muto wa Perezida Donald Trump, Tiffany Trump.
Boulos yiteguye kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Kenya, na Uganda guhera ku wa Kane hagamijwe guteza imbere ibiganiro by’amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo no guteza imbere ishoramari rya Amerika mu karere.
Ikinyamakuru Semafor cyari cyabanje gutangaza ko Boulos ashobora kubona umwanya wo kwibanda ku Karere k’Ibiyaga bigari, aho amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse n’icyizere cyo kugirana amasezerano y’amabuye y’agaciro na Kinshasa ari byo biri ku murongo w’ibyigwa.
Aka karere gashobora gukomeza kuzaba ari ko azibandaho cyane mu nshingano ze, nk’uko umuyobozi wo muri Amerika yabitangarije Semafor.
Bivugwa ko Boulos yamaze kugirana inama n’abayobozi baturutse muri DR Congo ndetse n’u Rwanda mu kwezi gushize, nk’uko abantu babiri bafite ubumenyi kuri ibyo biganiro babitangaza.