Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Dr. Ronny Jackson Umuyobozi Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Dr. Ronny Jackson nyuma y’iminsi itanu uyu mugabo akubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagiranye ibiganiro na Felix Antoine Tshisekedi Tshisekedi Tshilombo.
Ibiganiro Dr. Ronny Jackson n’itsinda ryaje rimuherekeje bagiranye na Perezida Kagame, byinbanze ku butwererane bukomeje mu kwimakaza amahoro mu Karere.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Dr. Ronny Jackson yaganiriye na Tshisekedi ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC n’amahirwe y’ishoramari icyo gihugu gifitiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibiganiro byabo byabaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko ziteguye kiubyaza umusaruro ubufatanye na Congo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Gusa kugeza ubu ntabwo Congo iragaragaza mu buryo butomoye uko imikoranire yayo n’Amerika izaba iteye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko yatangaje gusa ko ari ugushaka abafatanyabikorwa batandukanye n’abasanzwe.
Mu biganiro byabaye ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe, mu byatangajwe ko byagarutsweho na Perezida Tshisekedi n’iyo ntumwa ya USA nta bijyanye n’iyo mikoranire birimo.
Jackson yagize ati: “Turashaka gukorana ku buryo ibigo by’Abanyamerika bishobora kuza bigashora imari kandi bigakorera muri RDC. Kugira ngo ibyo bikorwe, dukwiye guharanira ko hari ikirere cyuje amahoro.”
Ibyo biganiro bibaye mu gihe RDC ihanganye n’intambara ishingiye ku moko aho inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana no kuyihagarika mu gihe Guverinoma yo ikomeje gukorana n’Abajenosideri mu gukomeza kurenganya Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nyuma yo gufata imijyi ibiri Goma na Bukavu, inyeshyamba muri iki cyumweru zafashe n’ibice binyuranye bya Teritwari ya Walikale ari na yo ivugwamo kugira amabuye y’agaciro atagira ingano nka Cobalt, lithium na Uranium n’ayandi.
Impuguke mu bya Politiki y’Akarere u Rwanda ruherereyemo zigaragaza ko umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ukomeza guhemberwa n’uko himakazwa gushakira ibisubizo ingaruka z’amakimbirane hatarebwe ku muzi w’ikiyatera.
Ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa RDC yagejejweyo n’abahoze mu ngabo za Leta n’Interahamwe basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo ni bo bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR udahungabanya umutekano w’aho washingiwe gusa ahubwo ugaruka ukanahugabanya umutekano n’ituze by’Abanyarwanda, ukaba umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda.
Uwo mutwe kimwe n’indi isaga 130 kugeza uyu munsi iri mu yatumye kuri ubu Congo ifite impunzi ibihumbi amagana mu bihugu by’Abaturanyi birimo n’u Rwanda, bakaba biganjemo Abanyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi birukanywe ku butaka bwabo.
Izi mpuguke zivuga ko bizagorana kwemeza ibigo byo muri USA gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe intambara ikomeje ndetse ibice binturanye bikaba bikomeje kwigarurirwa na M23.
Nanone kandi bivugwa ko abashoramari bizabagora gushora imari muri iki gihugu kubera ibikorwa remezo bidahagije, ruswa yabaye akarande ndetse no kuba iki gihugu cyarigaruriwe ahanini n’Abashinwa badacana uwaka n’Amerika.