Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, bakiriye intumwa yihariye y’u Bwongereza, (UK) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Tiffany Sadler.

 

Tiffany Sadler yakiriwe mu Rwanda kuri uyu wa 06 Gicurasi aho yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe na Gen (Rtd) ku ngingo zirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza ndetse n’ibibazo bireba Akarere.

 

Uruzinduko rwa Tiffany Sadler mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize, rukaba ari urwa kabiri agiriye mu Rwanda kuva yahabwa inshingano muri Nzeri 2024.

 

Yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kandi ari iby’agaciro.

Aje i Kigali akubutse  i Kampala muri Uganda n’i Kinshaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi baho.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda biteganyijwe ko azahura n’abayobozi batandukanye, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abacuruzi ndetse hakaganirwa ku ruhare rw’u Bwongereza mu iterambere no kubungabunga amahoro.

 

Biteganyijwe ko azanasura ibikorwa bishingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu burezi n’ibindi bitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen(Rtd) James Kabarebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Olivier Nduhungirehe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.