Intumwa z’ihuriro AFC/M23 zasubiye i Doha muri Qatar mu mishyikirano izihuza n’iz’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Umunyamabanga Uhoraho wa M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko we na bagenzi be bageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025.

 

Yagize ati “Doha, itsinda ryacu ryahageze mu gitondo kandi ryiteguye gukora cyane ku bw’amahoro, kubana neza, ubwiyunge, umutekano, ubwisanzure, imiyoborere myiza n’amahirwe angana ku Banye-Congo bose, hatabayemo kuvangura, ariko si amasezerano y’imyiyerekano.”

 

Ibiganiro bya Doha byatangiye muri Werurwe 2025. Byarakomeje kugeza mu ntangiriro za Kamena, ubwo ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasabaga intumwa zabwo gusubira i Goma nyuma y’aho impande zombi zinaniwe kumvikana.

 

Kimwe mu byadindije ibi biganiro ni ukuba Leta ya RDC yaranze gufungura abantu 700 barimo abanyamuryango ba AFC/M23 n’abakekwaho gukorana n’iri huriro, nyamara ryo ryarakuye ku bushake abarwanyi mu mujyi wa Walikale n’utundi duce bihana imbibi.

 

Ibi biganiro bigiye gusubukurwa nyuma y’aho u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikemeranya kubishyigikira.

 

Ibi bihugu byagaragaje ko ibiganiro bya Doha bikwiye gushyirwamo imbaraga kuko ari byo bikemura ibibazo byateye amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC, bihereye mu mizi yabyo.