Inuma yafashwe ikekwaho kuba intasi ya Leta y’u Bushinwa yarekuwe nyuma y’amezi umunani yarafashwe n’inzego z’umutekano z’u Buhinde.
Iyi numa yafatiwe hafi n’icyambu mu Mujyi wa Mumbai muri Gicurasi 2023, yambaye impeta ebyiri ku maguru yombi n’amagambo ku mababa yayo bivugwa ko yari yanditse mu rurimi rw’Igishinwa, ibyatumye ifatwa nk’intasi.
Yahise ijyanwa ku bitaro by’inyamanswa bya Bai Sakarbai Dinshaw Petit Hospital for Animals (BSDPHA), biherereye muri uwo mujyi.
Nyuma ariko byaje kugaragara ko iyi numa itari ifite gahunda zo gutata Leta y’u Buhinde nk’uko byari byagaragajwe, ahubwo yari isanzwe ikora amarushanwa yo gusiganwa mu mazi, ikaba yarageze muri Mumbai iturutse muri Taiwan.
Mu cyumweru gishize ni bwo iyi numa yarekuwe n’Ikigo gishinzwe kwita ku mibereho myiza y’inyamanswa, BSPCA, igikorwa cyabaye ku bufatanye n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamaswa, PETA, ndetse aya makuru ahita yemezwa na Polisi yo muri Mumbai.
Si ubwa mbere ikintu nk’iki kiba mu Buhinde kuko no mu 2016 iki gihugu cyafashe inuma byavugwaga ko yari ifite urupapuro rwariho ubutumwa bw’iterabwoba bugenewe Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi.
Mu 2020, polisi yo muri Kashmir yarekuye inuma na yo yafashwe ikekwaho ibikorwa by’ubutasi, nyuma yo kugaragara igurukira mu kirere cyo hejuru y’umupaka uhuza iki guhugu na Pakistan.