Inyeshyamba 6 z’Abanyarwanda biciwe mu Burundi

Ingabo z’u Burundi zishe abasirikare batandatu b’inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya u Rwanda abandi barakomereka. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kivogero, Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoki, ahagana mu ishyamba rya cyimeza rya Kibira mu ijoro ryo kuwa 3 Kanama 2023.

Ikinyamakuru Ijisho cyo muri iki gihugu cyatangaje ko cyahawe amakuru n’umuturage wamenye iby’iyi mirwano, ati “Inyeshyamba z’Abanyarwanda bari basanzwe baza gushaka ibyo kurya muri Komini Mabayi, Ejo rero abasirikare n’iperereza bamenye amakuru bahita babatera. Intambara yabereye mu gace ka Kivogero, amasasu twatangiye kuyumva muma saa tanu n’igice z’ijoro, barasana”

Urubuga SOS rwatangaje ko ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi hapfuye abasirikare 3, batandatu barakomereka. Ni amakuru ruvuga ko yemejwe n’inzegon z’ubuyobozi mu Burundi. Amakuru avuga ko izi nyeshyamba z’Abanyarwanda zikunda kujya gushaka ibyo kurya muri Kivogero cyane cyane ku munsi w’isoko, kuburyo ngo abaturage basa n’abazimenyereye.

Inkuru Wasoma:  Indege ya Perezida iravugwamo ubujura bw’amasahani n’ibindi bikoresho byo ku meza

Inkuru Wasoma:  Urukiko rurinda Itegekonshinga muri RDC rwatanze igisubizo ku basabye ko Tshisekedi atayobora iki gihugu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved