Nyuma y’iminsi ibiri ngo inyeshyamba za Wazalendo zigaruriye ibirindiro bine by’inyeshyamba za AFC / M23, izi nyeshyamba zishyigikiwe na leta biravugwa ko zaje kwivana mu mujyi wa Kibati muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ubu wongeye kugenzurwa wose na M23.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’umutekano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo impamvu yo kuva aho ntiramenyekana.
Isoko imwe yongeraho ko Wazalendo yerekeje i Miba, mu burengerazuba bwa Kibati.
Uku kuva aho kwa Wazalendo ngo byahaye inyeshyamba za AFC / M23 amahirwe yo kongera kwigarurira ibirindiro byabo byose i Kibati. Umujyi wa Kibati ukaba wongeye kujya mu maboko y’inyeshyamba za AFC / M23.