Inyeshyamba zafashe undi mujyi ukomeye muri Syria, zihiga gukuraho ubutegetsi bwa Assad

Inyeshyamba zihanganye n’Ingabo za Syria, zafashe umujyi wa Hama mu rugendo ruziganisha mu majyepfo aho zishaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Bashir al-Assad.

Izi nyeshyamba ziri mu byiciro bibiri, icya mbere kigizwe n’inyeshyamba ziyobowe n’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) waturutse mu Majyaruguru y’igihugu. Uyu mutwe ugizwe n’abahoze ari abarwanyi ba Al-Queda, uyoborwa na Abu Mohammad al-Jolani.

Uyu mutwe uri kurwana uturutse mu majyaruguru, ni na wo ufite imbaraga, aho watangiriye intambara yawo mu Mujyi wa Idrib, ukomereza mu Mujyi wa Hama, magingo aya uri mu nkengero z’Umujyi wa Homs ufatwa nk’uwa nyuma ukomeye ukoreshwa mu kurinda Umurwa Mukuru wa Syria, Damascus.

Gusa ntabwo HTS ari wo mutwe wonyine uri kurwana, kuko hari n’indi mitwe iri kurwana cyane cyane mu majyepfo y’igihugu.

Iyi mitwe yafashe Umujyi wa Daraa na Suwayda, aha hakagira umwihariko w’uko ari ho hatangiriye impinduramatwara zatangije imyigaragambyo karundura mu 2011 yari igamije gukuraho Perezida Bashir al-Assad, iyo myigaragambyo ikaba ari nayo yavuyemo intambara ikomeje uyu munsi muri Syria.

Inkuru Wasoma:  Umusore yakaswe igitsina n'umukobwa bamaze imyaka itanu bakundana kubera kwanga kumurongora

Amakuru avuga ko inyeshyamba zamaze kugota umujyi wa Homs, aho ziramutse ziwufashe, zaba ziciyemo kabiri ibice bigenzurwa na Leta ya Bashir al-Assad.

Uyu mujyi kandi ni wo ukora nk’ikiraro kinyuzwamo ibicuruzwa biturutse ku cyambu byerekeza i Damascus, ku buryo kuwufata byashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Benshi mu bawutuye ni abashyigikiye Perezida Bashir al-Assad, batangiye guhunga batinya kowaza kugwa mu maboko y’inyeshyamba, zishobora kubagirira nabi zibahora kuba barafashije Bashir al-Assad.

Homs iramutse ifashwe, byaba bisobanuye ko igisirikare cya Syria kiri kurushaho kujya mu byago byo kunanirwa kurinda ubutegetsi bwa Assad, gusa cyatanze icyizere ko kigiye gushyira imbaraga mu kurinda uyu mujyi, uretse ko benshi bemeza ko ubushobozi bwacyo buri hasi cyane, ahanini bitewe n’uko izi ngabo zatunguwe, mu gihe zitagira ibikoresho byazifasha gukomeza kurwana, zikaba zidahembwa bikwiriye ndetse nta n’imyitozo ifatika zifite.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved