Inyeshyamba zo muri Mozambique zihuje n’umutwe wa Islamic State zirimo kwigamba ibitero byahitanye abasirikare ba Mozambique n’ab’u Rwanda byiyongereye muri uku kwezi ugereranyije no mu bihe bishize.
Ku mbuga nkoranyambaga zabo, izi nyeshyamba muri iki cyumweru zigambye igitero ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, zivuga ko zahitanye abasirikare ba leta barenga 10 muri icyo gitero.
Uyu mutwe w’inyeshyamba usanzwe uzwiho gukabiriza ibyo uvuga byabereye mu bitero wakoze ku mpamvu z’icengezamatwara, nk’uko bivugwa n’inzobere mu bya gisirikare.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo umusirikare wa Mozambique utifuje gutangazwa avuga ko igitero cyo ku wa kabiri cy’izi nyeshyamba ku kigo cya gisirikare cya Macomia mu ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’igihugu, cyari gikomeye.
Uwo utatangajwe umwirondoro agira ati: “Habaye imirwano ikomeye, n’abishwe ku mpande zombi, barenga 10 ku ruhande rw’inyeshyamba.”
Icyo gitero cyo ku wa kabiri cyakurikiye icyari cyabaye ahitwa i Muidumbe na ho muri iyi ntara, aho na ho byavuzwe ko abasirikare bagera kuri 17 ku ruhande rwa leta bahasize ubuzima, nk’uko AFP ibivuga.
Mu ntangiriro z’uku kwezi uyu mutwe wigambye ibindi bitero bitandukanye ku ngabo za Mozambique, harimo n’igico bateze muri parike ya Niassa bakiciramo abarinzi ba parike babiri n’abasirikare batatu b’u Rwanda, nk’uko AFP yabitangaje.
Ibinyamakuru muri Mozambique bivuga ko muri uku kwezi abasirikare bagera kuri 30 bo ku ruhande rwa leta bamaze kwicwa mu bitero byiyongereye by’izi nyeshyamba muri uku kwezi.
Ibi bitero by’inyeshyamba byiyongereye mu gihe kompanyi y’Abafaransa ya Total Energies yari iherutse gutangaza ko igiye gusubukura ibikorwa byayo byo kuvana gaze (gas) mu nyanja no kuyitunganya.
Ibi bikorwa by’inyeshyamba birimo kuvugwa nyuma y’igihe ingabo za Mozambique zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda zibashije kwirukana inyeshyamba mu bice byinshi bya Cabo Delgado no kugarurayo amahoro.
Ariko raporo y’ishami rya ONU ryita ku mpunzi yo muri iki cyumweru ivuga ko umutekano mucye muri uku kwezi mu duce twafatwaga nk’udutuje muri iyi ntara watumye abantu barenga 20,000 bata ingo zabo bagahunga mu byumweru bicye bishize.
Iminsi micye nyuma y’igico cyiciwemo ingabo z’u Rwanda, umugaba mukuru mushya w’ingabo za Mozambique Jenerali Júlio dos Santos Jane yasuye kamwe mu duce zikoreramo ka Muenda muri Cabo Delgado. We n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu baganiriye ku “ngamba nshya zo gukomeza umuhate mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado”, nk’uko bivugwa n’igisirikare cy’u Rwanda.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique muri Nyakanga (7) mu 2021, nyuma y’ibikorwa by’izi nyeshyamba byari byaratumye abantu miliyoni 1.3 bahunga kuva aya makimbirane yatangira mu 2017 nk’uko bivugwa na ONU, abandi bagera ku bihumbi bitandatu bakicwa nk’uko bivugwa n’ikigo Armed Conflict Location & Event Data (ACLED), n’imishinga ya Total Energies ahitwa Afungi igahagarara.