Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje urutonde ruriho insengero 55 ziri hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara, zigomba gusenywa kubera ko zitujuje ibisabwa, gusa n’ubwo ruriho insengero z’amadini atandukanye inyinshi ni iz’Itorero rya ADEPR. https://imirasiretv.com/umusirikare-yarashe-umukuriye-amuziza-kunyereza-umushahara-we/
Insengero z’Itorero ADEPR ziri muri izo zigomba gusenywa zigera kuri 17, Angilikani ifitemo insengero zirindwi, Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi bakagiramo insengero esheshatu, Kiliziya gatuka ebyiri, Itorero rya Methodiste Libre rifitemo insengero esheshatu n’andi madini anyuranye ndetse zose zikaba ziri mu Turere dutanu tw’iyi Ntara y’Amajyaruguru.
Nko mu Karere ka Burera, bigaragara ko insengero zigomba gusenywa ari umunani, Rulindo habaruwe insengero 39 zigomba gusenywa, muri Gicumbi ni insengero eshatu mu gihe Musanze ari insengero eshanu. Mu bugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bwasize insengero 1,253 zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ari nabwo nyuma hagaragajwe urutonde rw’izigomba gusenywa burundu.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zishobora gutuma izo nsengero zisenywa harimo kuba urusengero ruri mu baturage, kuba inyubako yubatswe itujuje ubuziranenge, kuba inyubako y’urusengero ishaje, nta muhanda ugera aho ruri, kuba urusengero rudafite ubwiherero, kuba ruri mu manegeka n’ibindi.
Bamwe mu bahagarariye insengero zigomba gusenywa, bagaragaje koko ko bamaze kubimenyeshwa n’ubwo basanga igisubizo bitari ukubasenyera burundu. Umuyobozi w’Itorero Horeb Holy Church mu Karere ka Gicumbi, Mukamwiza Constase, yavuze ko ubuyobozi butari bukwiye kubasenyera kuko ibyo bari basabwe bari batangiye kubyubahiriza. Uyu yanagaragaje ko yumva hatasenywa kubera ko hari abantu bahabohokeye imitima kandi aho rwubatswe hashobora kuba hanakorerwa ibindi bikorwa.
Undi wemeje ko ubuyobozi bwabamenyesheje ibyo gusenya urusengero rwe ni uhagarariye Urusengero rwa AEBR IMPANO rwo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, Ntamagezo Leonard, aho yagize ati “Gusenyerwa byo ni byo kuko niko babivuze, buriya uresengero rwacu rwari urw’ibiti. None navuguruza ubuyobozi gute niba bwarabyemeje?”
Twahirwa Faustin uhagarariye Urusengero rwa ADEPR Mahoko rwo mu Karere ka Rulindo, rugomba gusenywa ngo kuko rwegereye umugezi wa Yanze, yagaragaje ko byinshi bari basabwe bagerageje kubyubahiriza uretse icyo kuvuga ko begereye umugezi.
Yagize ati “Nta kintu kindi batubwiye kuko ibyo twari twasabwe twagerageje kubyubahuriza, baza kuvuga ko ikibazo ari uko urwo rusengero ruri mu ntambwe 19 uvuye ku mugezi. Nta kindi batubwiye ariko twaje kubona bashyizeho ko rugomba gusenywa.” https://imirasiretv.com/umuhanzi-wicyamamare-yatunguye-umukunzi-we-amushyira-impano-yamakariso-100/
Ivomo: IGIHE