Amazina ye yitwa Imaniranyumva Assuman, akaba atuye mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero. Wumvise amazina ye ukanamureba amaso ku yandi ubona ko ntaho bihuriye, kubera ko izina rye ni izina ry’abagabo ariko imiterere, imyambarire ndetse n’imivugire ni umukobwa, ari nabyo byateye amatsiko, ubwo yabazwaga uburyo bishoboka we ubwe akiyemerera ko ari umuhungu.
Assuman yavuze ko koko iyo umurebye inyuma ubona ari umukobwa, uko agenda, uko avuga, ibyo akora byose mbese icyo bita imiterere, gusa bitewe n’uko yavutse yaje gusanga afite igitsina cy’abagabo bimugira igitsina gabo. Ubwo yavugaga ibyo yabwiwe ko atumvikana, gusa asobanura ko ibintu yasanze byaramubayeho ari urujijo rukomeye cyane, kubera ko nawe yasanze ariko bimeze avuga ko ari ibitangaza Imana yashakaga kumwereka ndetse n’ubuhangange bwayo.
Assoumani yagize ati” hari nka kwa kundi umuntu aba amaze gukura, nagerageje gutereta abakobwa ariko biranga, kuko nk’abakobwa iyo babonaga ndi kubatereta bumvaga ko nshaka ko tuba abatinganyi b’abakobwa, gusa njye ngatereta nk’umuhungu, gusa uko iminsi yagiye yicuma ubu ngubu nsigaye nigirira inshuti z’abahungu nyinshi”. Abajijwe icyo we yemera ko ari cyo yasubije ati” abantu babona ko ndi umukobwa, ariko njyewe ndi umuhungu nibyo nemera kuko mfite igitsinagabo”.
Assoumani yavuze gusa yifuza kuba umuhungu nubwo byanze, gusa ngo uko iminsi igenda yicuma noneho ibirangabyiyumviro bye bisigaye bimuganza ari umukobwa. Ubwo yaganiraga na Gerard Mbabazi, yabajijwe muri make uko yabayeho kuva akiri umwana mutoya kugeza ubu afite imyaka 22, asubiza muri aya magambo agira ati” mama wanjye yambwiye ko ubwo navukaka navutse ndi umuhungu, gusa uko yabaga ampetse ndi umwana mutoya ngo yahuraga n’abantu ampetse bakamubwira ko yabyaye agakobwa keza, bikamubabaza cyane kubera ko we aziko yabyaye umuhungu”.
Assoumani yakomeje avuga ko ngo uko iminsi yakomeje kwicuma nubwo yari umuhungu, ageze mu myaka itatu mama we yakomezaga kubona yikorera utuntu abana b’abakobwa bakora, abahungu bajya gukina iby’abana we agafata nk’ibitenge agakorama abana bo guheka ndetse agakunda gukora ibindi bintu byose abana b’abakobwa bakora iyo bakiri bato, ati” ubwo rero ibyo nibyo byakomeje kunyiganzamo kugeza ubwo ngeze imyaka 22 rero nta kindi kintu nanjye ubwanjye nabihinduraho”.
Assoumani yavuze ko ngo yanagerageje kujya kwa muganga kugira ngo bamufashe bamuteremo imisemburo y’igitsinagabo, gusa biranga, kugeza ubwo umubyeyi we w’umugore yamusabye kwiyakira akareka ibintu uko biri kuko nta yandi mahitamo afite. Assoumani avuga ko akunda guhura n’imbogamizi yo guhura n’abahungu bashaka kumutereta akababwira ko ari umuhungu bakanga kubyumva kugeza ubwo babifashe nk’uburyo bwo kubaca amazi cyangwa se kubanga.
Avuga ko kandi ikintu cyamugoye mu buzima nko kwiyakira, kugeza ubwo yageze ku rwego rwo kwiyahura, gusa Imana igakinga akaboko akaba ari n’ikintu yashimiye Imana cyane kuba bitarabaye. Assoumani yakomeje avuga ko nta mabere afite kuko igituza cyo ni igituza cy’abagabo gusa taille yo ni iy’abakobwa. Assoumani avuga ko yivuje agaterwa inshinge nyinshi cyane birenze urugero ariko biranga kugeza ubwo yiyakiriye. Avuga ko iyo ari kumwe n’abakobwa yumva ari ibintu bisanzwe, cyane cyane ko abana nabo abona ari abakobwa bagenzi be.
Amateka n’ubuzima bwa Mr Bean| menya byinshi utari uzi kuri we.