Kwambara ubusa cyangwa se gukuramo imyenda ugasigara nta kintu wambaye byari bizwi nko kwica umuco nyarwanda, ariko muri iyi minsi bisigaye bikorwa na bamwe mu byamamare mu mirimo yabyo ya buri munsi, aho kugeza na nubu nta tegeko riragera mu baturage rivuga ko rihana icyaha cyo kugaragaza ubwambure bw’umuntu bisobanuye ko bitarafatwa nk’icyaha.
Abenshi mu Bambara ubusa bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bakurikirwa na benshi bakoresha izi mbuga, ariko bikaba byaratangiye gufata intera kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda bikaba ngombwa ko abantu baguma aho batuye batahava ngo bajye mu kazi, ari naho bamwe mu bari basanzwe bakora imirimo yo gutanga amashusho ku babakurikira batangiye kujya bakora amashusho yigisha ku bijyanye n’ibice by’umubiri ndetse no kwitwara ku bantu bashaka guhuza ibitsina byiswe ibishegu.
Iyi nkundura y’aya mashusho yatumye bamwe mu bari barabuze ibyo bakora bakura amaboko mu mifuka bafata ibikoresho bifata amashusho batangira gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ariko abenshi babikoraga bari igitsinagore, aho bamwe bajyaga mu buriri bagakuramo hafi imyenda yose bagatangira gutanga ingero z’uburyo abashaka guhuza ibitsina bakanaryoherwa bagakwiye kubigenza, muri bo hakaba harimo abagore bakuze ariko n’abana b’abakobwa bigaragara ko bakiri batoya.
Uko iminsi yakomeje kwicuma kuva mu mwaka wa 2020 niko umubare w’abakora aya mashusho wagiye wiyongera, nubwo bamwe bacikaga intege rimwe na rimwe babitewe n’uko ibyo bari gukora ntacyo biri kubinjiriza bijyanye n’imbaraga babishyizemo, ariko ikintu cyatangiye gutungura abantu ni uburyo igitsinagabo nacyo cyatangiye kwigana ibi bintu ndetse bo bakabishyira ku rwego rurenze cyane, aho harimo n’abataratinye kujya bagaragaza ibitsina byabo mu ruhame.
Bamwe mu baganiriye n’IMIRASIRE TV batanga ibitekerezo kuri aya mashusho akomeza gukwirakwira, bafatiye urugero ku bakinnyi ba filime zinyura ku muyoboro wa Youtube batangiye gusakaza amashusho yabo bambaye ubusa bigaragaza ko ari amashusho mashya bagiye gushyira kuri iyi miyoboro, bishyize hamwe abahungu n’abakobwa, bavuga ko ikintu kigaragara ari ingaruka z’ibyatangiye mu mwaka wa 2020 none zikaba zitangiye kuzana ibindi bishya muri iki gihe tugezemo.
Umwe yagize ati “ ubusanzwe gukora amashusho ajyanye na filime cyangwa se ibindi bihangano, kera byasabaga ko ubikora aba ari umuhanga ndetse abifitemo n’ubumenyi, ariko kiriya gihe muri 2020 abantu bari barabuze icyo bakora nibwo bagiye mubyo gukora amashusho kuri YouTube, kandi nta bumenyi mbese bahahungira nk’ubuhungiro, none ibyo bakoraga biri kubashirana basanga nta yandi mahitamo bafite kuko ntago bata ibyo bakora nta n’ahandi bafite ho kujya nibwo batangiye kwambara ubusa.”
Undi yagize ati “ ahubwo mwebwe muri gutangarira ibi byoroshye cyane, ibikomeye ntago biraza ejobundi muzabona bamwe bicana mugire ngo ni filime, kandi ahubwo ari igihangano gishyashya bazanye, bazicana byose ari amafranga ibi ni ibyoroshye muri kubona, ibaze rero uko iminsi igenda yicuma bakabura ibyo bakina icyo bazakora, rwose njye numva aka kajagari kagakwiye gucika kuko iki gihugu kiri kurindimuka tubirebesha amaso ariko ntihagire icyo tubikoraho.”
Undi nawe yagize ati “ ikintu mutarabona neza kiri gutera ibi bintu ni inzara. Iyi miyoboro ya Youtube ibaha udufaranga batakura ahandi, kandi wibuke ko abenshi mu babikora aria bantu b’abanebwe badafite n’ibindi bakora, abandi batinya imirimo y’amaboko bagahitamo kwiyandarika, rero mu gutinya kwicara bakicwa n’inzara nibwo bavuga ko sakindi izabyara ikindi, natwe ababakurikira tukaboneraho kubibona, ariko ahubwo ibi bizakomeza gutya keretse wenda nka leta ishatse ikintu yakora.”
Abenshi baganiriye n’ IMIRASIRE TV batangaje ko icyo babona ari inzara ibitera ndetse no kuba nta yindi mirimo ihari yo kuba abantu cyane urubyiruko bakora, banavuga ko kandi bigaragarira buri wese ko ababikora ku ruhande rumwe nta n’uwabarenganya, batanga ingero ku bantu basanzwe bazwi mu bintu runaka baranamamaye muri byo ariko bakajya gushakira ubuzima mu bindi, umwe yagize ati “ ariko se wowe ntago ubibona? Reba nk’abahanzi bakomeye muri iki gihugu bakunzwe cyane, baretse ubuhanzi bigira mu bindi, nka Andy Bumuntu yabaye umunyamakuru, Ama G ntago wavuka ko atunzwe n’umuziki, mbese byarakomeye.”
Mu mwaka washize wa 2022 nibwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwashatse guhana umukobwa umwe wagaragaye mu ruhame yambaye ubusa, ariko abantu benshi byagaragaraga ko babyishimiye kubwo gushyigikira umuco, bikaba byaragaragariye ku kuntu ubwo uyu mukobwa yarekurwaga hari abababajwe n’uko bizatuma abandi bantu bakomeza kwambara ubusa mu ruhame, uretse n’ibyo byaranakomeje kuko mu mezi 3 ashize ni benshi bagaragaye bambaye ubusa, abatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagasaba ubuyobozi kuba bagira icyo bubikoraho, ariko hakaba nta rwego rw’ubuyobozi ruragira icyo rubikoraho, bigaragara ko imyitwarire yo gukwirakwiza amashusho yitwa urukozasoni cyangwa se ibishegu Atari mu bintu bigize icyaha kugeza na nubu.