Hashize igihe kitari gitoya Irafasha Sandrine Reponse wamenyekanye nka Swalla muri filime Nyarwanda, atagaragara muri filime INZIRA Y’UMUSARABA yatangiranye nayo, kugeza kuri ubu abakurikira iyi filime bakaba bakomeje kwibaza impamvu uyu mukobwa unakunzwe muri iyi filime kubera uburyo yagaragaye akinamo ibyo ashinzwe neza, impamvu atakigaragara.
Filime INZIRA Y’UMUSARABA yatangiye ubwo umukobwa IRIBAGIZA yabaga mu rugo azi ko ari urw’ababyeyi be, ariko umugabo wo muri urwo rugo agahishura ko atari umwana we kuko ahubwo yishe ababyeyi be kubera urukundo yakundaga nyina wa IRIBAGIZA, urwo rugo rero uyu mukobwa Swalla ukina witwa ISIMBI aba ari umuvandimwe wa IRIBAGIZA afatanije imigambi mibi yo kubuza amahoro na nyina.
Mu gushaka kumenya impamvu Swalla atakigaragara muri iyi filime, IMIRASIRE TV yaganiriye n’umuyobozi ndetse akaba nyiri iyi filime INZIRA Y’UMUSARABA, Appolinaire Ingabire, atubwira ko muri buri kazi kose kabaho iyo gasaba imikoranire hagati y’abantu bamwe cyangwa abandi, bene iki gihe kijya kibaho bitewe n’imitegurire ndetse n’imikorere y’akazi, ari muri urwo rwego Swalla akaba atari kugaragara.
Yagize ati “Bibaho, ariko ntabwo ari ibintu birenze ahubwo ni kakaruhuko kari aho kugira ngo tubashe kongera gutegura imikoranire imeze neza mu gihe gikurikiyeho, ariko nta bikomeye birimo.” Tumubajije niba Swalla azagaruka, Ingabire yagize ati “Cyane rwose nibyo navugaga, turi gutegura uburyo azagaruka kugira ngo akazi gakomeze nk’ibisanzwe.”
Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ariko itaremeza neza ni uko impamvu ishobora gutuma Swalla atagaragara muri iyi filime INZIRA Y’UMUSARABA ari ibijyanye n’amasezerano y’akazi ashobora kuba yararangiye cyangwa se akaba agiye guhindurwa mu buryo butandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Swallah afite igihembo cy’umukinyikazi wa filime mwiza w’umwaka wa 2022, aho yamenyekanye muri filime zirimo ‘City Maid’ ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ n’izindi agenda akinamo zitambuka kuma shene ya YouTube.