Mukeshimana Béâtrice w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ni nyuma y’uko Polisi ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, yafatiye litiro 2,000 z’inzoga itemewe yitwa Nzoga Ejo, mu rugo rwa Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, ahita atoroka, hafatwa uyu mugore we.
Aya makuru yamenyekanye ubwo inzego z’umutekano zakoraga umukwabu wo gufata abakora izo nzoga, bageze muri urwo rugo basanga litiro 2,000 z’izo nzoga ziri mu biduki 10 indi iri mu ijerekani imwe, ziramenwa ibyo bikoresho zarimo bijyanwa ku biro by’Akagari ka Bukinanyana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangaje ko bamenye aya makuru ari uko babibwiwe n’abaturage. Ati “Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze hakozwe operation (umukwabu) yo kumena inzoga z’inkorano zitwa Nzoga Ejo, zingana na litiro 2,000 z’uwitwa Mukeshimana Béâtrice w’imyaka 35, uyu Mukeshimanana afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Cyuve. Iyi Operation, yakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.”
SP Mwiseneza mu guha ubutumwa abaturage, yagize ati “Turabashimira mbere na mbere ko batanze amakuru, tunasaba buri wese gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakora izi nzoga, kuko ziri mu bihungabanya umutekano aho abazinyoye usanga basa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bagahungabanya umutekano, barwana, bateza amakimbirane yo mu ngo, n’ibindi byaha.”
Yongeyeho ati “Abaturage kandi barasabwa kwirinda kunywa izi nzoga, kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo kubera ko zitujuje ubuziranenge, bakirinda kumva ibyo abakora izi nzoga bababwira ko zivura indwara zitandukanye.”
Ubusanzwe inzoga ya Nzoga Ejo ni inzoga ifite ibara rijya gutukura, aho usanga buri gihe ibirira mu kintu ibitsemo, bakavuga ko ishyirwamo imisemburo n’ibindi birungo bituma ishya vuba ariko bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu. Bivugwa kandi ko iyo nzoga ishyirwamo n’ifu y’amatafari, mu rwego rwo gutuma ihindura ibara mu kureshya abanywi.
Abaturage ngo baba bayikundira ko igura make, aho ufite ibiceri 200 ayibona, kandi ngo ikaba isindisha hatagendeye ku bwinshi bwayo, aho ngo abayinywa ubabwirwa no gutukura amaso, umusore akagaragara nk’umusaza kandi uwayinyweye akarangwa n’ibikorwa by’urugomo.