Inzoga y’inkorano yitwa ‘Igisawasawa’ ikomeje gukoresha amabara abaturage bayinyoye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bakomeje guterwa impungenge n’inzoga yitwa ‘Igisawasawa’ ituma uwayinyoye agira urugomo rukabije, kuko uwayisomyeho wese yumva yabaye umuntu udasanzwe, akumva adakorwaho n’uwo ari we wese. https://imirasiretv.com/cristiano-ronaldo-yakoze-youtube-channel-ica-agahigo-kadasanzwe-mu-masaha-atarenze-atatu-gusa/

Aba baturage bavuga ko ubusazwe iyi nzoga ari inkorano ndetse ngo abayinywa bose bavuga ko ikarishye ku buryo ihita izamura ubukana bw’umubiri. Icyakora abatayinywa na bo bemeza ko bazi ububi bwayo, by’umwihariko ubwiyongere bw’urugomo rukunze kugaragara aho batuye ni kimwe mu bigirwamo uruhare n’iyi nzoga bitazwi neza ibyo ikorwamo n’ibyo ikorwamo.

Abaganiriye na BTN dukesha iyi nkuru, bavuga ko babona iyo nzoga yiswe ‘Igisawasawa’ icuruzwa kandi n’ubuyobozi bubireba ntibugire icyo bubikoraho. Bakomeza bavuga ko hakenewe ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga bukaba bwahashya iyi nzoga ikomeje kubabangamira. Bivugwa ko abamaze kuyinywaho iyo batayibonye n’ibiryo bidashobora kumanuka, bityo bakumva batayivaho uko byagenda kose.

Inkuru Wasoma:  RD Congo yatangaje agace FARDC yigaranzuye M23 ikagaruramo ituze

Mu minsi ishize ngo hari uwagonzwe n’ikinyabiziga ahita apfa nyuma bivugwa ko byaturutse ku kunywa Igisawasawa. Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko bagiye gukurikirana aho ikibazo kiri bakaba bahana abakora iyo nzoga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange bikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bikaba byacika burundu. https://imirasiretv.com/gereza-imaze-gupfiramo-imfungwa-56-mu-mezi-umunani-gusa-yumvikanyemo-inkuru-ikomeje-gutera-urujijo-yateye-ibi-byose/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved