Hano ku isi inzoga ni kimwe mu binyobwa bikunzwe na benshi kuko nyuma y’amazi, icyayi ndetse n’ikawa hahita hakurikiraho ibinyobwa bisembuye, ibi kandi bigaragaza ko inzoga zigenda zifata indi ntera mu kugurishwa cyane ndetse zigakoreshwa ahantu henshi hatandukanye, Mu bukwe, mu byishimo, mu marira no mu bindi birori bitandukanye inzoga zirakoreshwa cyane nk’amazimano y’ingenzi.
Nubwo inzonga zengwa mu buryo butandukanye inyinshi zikozwe mu ruvange rw’ibinyampeke,ibimera,isukari,umusemburo n’amazi.ubushakashatsi bwagaragaje ko byibura umugabo adakwiye kurenza ibirahure bibiri izi ni mililitilo 710 ku munsi, naho umugore ntiyemerewe kurenza ikirahuri kimwe.
Aba bashakashatsi batanze izi nama nyamara bavuga ko ibyiza kurushaho ari ukutanywa.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu ntangiriro z’uyu mwaka ryatangaje ko nta ngano y’inzoga habe na nkeya itagira ingaruka ku buzima, batangaje ko kandi inzoga zitera umuntu kumva afite ubudahangarwa akaba yakora ikintu azicuza nyuma y’uko zimushizemo.
Uyu muryango kandi watangaje ko inzoga zigira ingaruka nyinshi harimo; gutera kanseri, kwangiza umwijima, zitera ibibazo umutima, kwiheba no guhangayika, ingaruka ku bukungu ndetse n’ibindi byinshi.n’ubwo inzoga zigira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu hakozwe ubushakashatsi bugaragaza ko guhagarika inzoga byagorana cyane.