Inzu yafashwe n’inkongi, hapfiramo umwana w’umwaka umwe

Inkongi y’umuriro yahitanye umwana witwa wari mu kigero cy’umwaka n’igice, wari wasizwe mu nzu n’ababyeyi be bakajya gucuruza maze bagarutse basanga yahiriye mu nzu.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024,mu masaha ya saa munani mu Murenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli,Umudugudu wa Karama.

Bivugwa ko se Dushimimana Jean Damascène, Se w’umwana wahitanywe n’inkongi yabyutse ajya kugabana amafaramga na bagenzi be bahuriye mu ishyirahamwe, naho umugore we akerekeza mu bikorwa by’ucuruzi bw’inyanya.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo uyu Dushimimana yagarukaga kureba ikayi bandikamo imigabane y’ishyirahamwe, yasanze inzu ye irimo gucumba umwotsi, we akagira ngo ni abantu bari gutwika imyanda.

Yagize ati “Nakinguye mbona inzu yose iri kwaka umuriro ndatabaza”.

Dushimimana akomeza avuga ko bagerageje gutabara bagasanga umwana n’ibintu byose byari mu nzu byahiye.

Uyu mubyeyi avuga ko aho iryo tsinda rikorera ari hari y’aho inzu ye iherereye, ari nayo mpamvu umwana yari yagumye mu nzu.

Bamwe mu baturanyi be nabo babwiye itangazamakuru uko babonye ibyabaye.

Yagize ati “Abantu baje birukanka,abagabo barafungura biranga,barangije baratobora. Bageze mu nzu basanga umwana byarangiye yamaze gupfa. Ibyari mu nzu byose byahiye,urabona ko bakeneye ubufasha pe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yavuze ko bakeka ko iyi nkongi yaba yakomotse ku mashanyarazi.

Ati “Turakeka ko byaba byakomotse ku muriro w’amashanyarazi kuko nta kindi cyaba cyateye umuriro usanzwe hafi ya hariya’’.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu ababyeyi basiga umwana ungana gutya mu nzu bakagenda, avuga ko ari uburangare bukabije kuko umwana w’umwaka umwe atakwitabariza ahuye n’ikibazo nk’iki cyangwa ngo abashe gusohoka.

Muri uyu muryango wa Dushimimana Jean Damascène, bari basanzwe bafite abana babiri b’abahungu, umwe akaba yari asanzwe arererwa kwa sekuru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved