Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irimo abana batatu umwe arapfa

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 ku mugoroba, mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba mu kagali ka Rango B mu mudugudu wa Kigarama, umwe muri bo bana batatu ahasiga ubuzima. Byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo abana be batatu bari baryamye nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza.

Ubwo abaturanyi babonaga umwotsi mwinshi nibwo bagiye gutabara, basanga matera abana baryamyeho yabahiriyeho, umwana mukuru w’imyaka itanu niwe wahereje ukuboko abaje gutabara mbere kuko yari muremure ashyikira idirishya, nyuma nibwo abandi babiri bakuwemo maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe aza gupfa.

Abageze ahabereye impanuka bamwe bavuga ko iyi nkongi yatejwe n’umuriro w’amashanyarazi kubera ko abana bakubaganije ahacomekwa ibyuma by’ikoranabugahanga kuko ngo bacometsemo umusumari aba aribyo bizamura inkongi y’umuriro.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basize abana mu rugo bonyine. Yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana murugo bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kubera ko aribyo birinda impanuka.

Abana babiri bakomeretse kubera iyi nkongi bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB.

Ivomo: Igihe

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugore wamenye ko agiye gupfa agasaba umugabo we ko yamwemerera akajya kuryamana n’uwo bakundanye mbere ye nk'icyifuzo cya nyuma

Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irimo abana batatu umwe arapfa

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 ku mugoroba, mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba mu kagali ka Rango B mu mudugudu wa Kigarama, umwe muri bo bana batatu ahasiga ubuzima. Byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo abana be batatu bari baryamye nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza.

Ubwo abaturanyi babonaga umwotsi mwinshi nibwo bagiye gutabara, basanga matera abana baryamyeho yabahiriyeho, umwana mukuru w’imyaka itanu niwe wahereje ukuboko abaje gutabara mbere kuko yari muremure ashyikira idirishya, nyuma nibwo abandi babiri bakuwemo maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe aza gupfa.

Abageze ahabereye impanuka bamwe bavuga ko iyi nkongi yatejwe n’umuriro w’amashanyarazi kubera ko abana bakubaganije ahacomekwa ibyuma by’ikoranabugahanga kuko ngo bacometsemo umusumari aba aribyo bizamura inkongi y’umuriro.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basize abana mu rugo bonyine. Yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana murugo bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kubera ko aribyo birinda impanuka.

Abana babiri bakomeretse kubera iyi nkongi bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya CHUB.

Ivomo: Igihe

Inkuru Wasoma:  Abana b’abakobwa basambanyijwe bahatirizwa n’ababyeyi babo kujya kubana n’ababasambanyije

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved