Hari abaturage batuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Mbugangari, bavuga ko baturanye n’inzu ariko ishobora kuba yararozwe bitewe n’uko bayibona.

 

Aba baturage bavuga ko iyi nzu imaze imyaka 7 idaturwamo, ariko mbere y’aho abantu bayituragamo bakaba batarayitindagamo. Umwe mu baturage uturiye iyo nzu ndetse akanahinga ibitunguru imbere yayo yagize ati” nta muntu ujya uyituramo hano mpamaze imyaka itanu, bavuga ko yarozwe kuko ngo n’abantu batuyemo hari icyumba batageramo kubera ko ngo iyo ugezemo usangamo umugabo wicaye utamenya aho aba yaturutse.”

 

Uyu muturage yakomeje avuga ko bavuga ko kandi iyo nzu ishobora kuba ishyinguyemo umuntu, uwo muntu babona wicaye abaka ariyo mpamvu agaragara kuri buri wese uyinjiyemo.

 

Nyiri iyi nzu ivugwaho ibi byose we yahakanye avuga ko itarozwe, gusa yemeza ko imaze imyaka irindwi nta muntu n’umwe urayijyamo, ndetse abajijwe kubyo kuba hashyinguyemo umuntu, avuga ko uretse n’ibyo abantu bayubatse bagiye basimburana kuburyo uwashyizeho foundation atariwe wayizamuye. Source: BTN TV

Bwa nyuma na nyuma Prince kid wahoze ayobora Miss Rwanda agiye kwitaba urukiko, hari ikirego gishya cyubuwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved