Umunyamakuru Dashim ukorera ibiganiro bye kuri Fine FM, agiye guhuriza hamwe Dr. Muyombo Thomas wamenyekanye cyane nka Tom Close mu muziki akaba n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Muganga Rutangarwamaboko ndetse n’umuraperi Diplomate mu kiganiro yahaye insanganyamatsiko ya ‘Nta gihe nyacyo kiruta none’.
Mu kiganiro yagiranye n’IMIRASIRE TV, Dashim yavuze ko ari ikiganiro kizaba kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, kuri Hilltop hotel and Country Club kuva saa saba z’amanwa kugera saa moya z’ijoro. Yavuze ko igitekerezo cy’iki kiganiro cy’imbonankubone yagikomoye ku bakunzi b’ikiganiro akora ‘Inzu y’ibitabo’ agace kacyo yise ‘Ijambo ryahindura ubuzima bwawe.”
Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse kubakunzi b’ikiganiro nkora, tugira urubuga rwa WhatsApp duhuriraho tugasangira amwe mu masomo ya buri munsi nigisha mu kiganiro Inzu y’Ibitabo binyuze mu gace kacyo kitwa IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA, nyuma rero yo kumva ko benshi bifuza kujya twigira hamwe zimwe muri izo nyigisho imbonankubone niho haturutse gutegura IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA SUMMIT.”
Dashim abajijwe niba ari ikiganiro kizaba uriya munsi gusa cyangwa se ari ikizajya gihoraho, yasubije ko ari ikiganiro bateganya ko kizajya kiba rimwe buri kwezi kikitabirwa n’abatumirwa batandukanye, intego ari ugukomeza gutyaza ubwenge.
Yavuze ko mu guhitamo abo bakorana ikiganiro ahanini yagendeye kubyo basanzwe bagaragazaho ubumenyi bwabo muri rusange, ati “Muguhitamo Abo dukorana, dufite itsinda rishinzwe kureba abafashamyunvire cyangwa abahanga muby’imbonezabitekerezo yaba Abo dufite b’inaha mu Rwanda ndetse hari igihe kizagera tukajya twitabaza n’abanyamahanga.”
Aho nka Tom Close amuhitamo yagendeye ku kuba akunda gusangiza abantu amagambo y’inkomezi ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati “Tom Close namuhisemo kuko icyambere hejuru yo kuba ari Umuhanzi ni n’umwanditsi w’ibitabo ndetse namuhisemo kuko ukurikiranye imbuga nkoranyambaga ze usanga akunze gusangiza abumukurikira amagambo y’inkomezi mfata nk’amagambo yahindura ubuzima, hari byinshi rero abantu bamwigiraho.”
“Rutangarwamaboko twamwitabaje dushingiye kubiganiro twagiranye ndetse n’ubushakashatsi yakoze kubijyanye n’abashakanye aho azigisha byimbitse imbonezabitekerezo ye bwite yise amakona 6 inzira yo kurushinga inyuramo.”
“Diplomate we twamuhisemo kuko umuziki we n’imyandikire y’ibihangano bye ifitemo umwihariko wo kwigisha n’abandi bahanzi tuzajya twitabaza ni icyo tuzajya tugenderaho, ibihangano bye byigisha iki?”
Iki kiganiro kandi kizitabirwa na Dr. Francis Habumugisha, washinze television Goodrich Tv ndetse n’urubuga ‘Muganga Online’ aho azaganiriza urubyiruko n’abandi bazitabira iki kiganiro.
Kwitabira ‘IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA SUMMIT’ bisaba ko umuntu abanza kwiyandikisha, aho dashim yabwiye IMIRASIRE TV ko “Hari itsinda ribishinzwe Iyo ushaka kwiyandikisha uhamagara kuri numero 0784 069 299 bakaguha Amakuru yose y’ibisabwa n’ibindi byose umuntu yakwifuza kumenya.”