Inzu ikoreramo ikigo ‘Komera Leadership Centre’ mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, yashyizwe muri 24 nziza ku Isi, kubera ubuhanga yubakanywe.

 

 

Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, ‘Time Out’.

Uru rutonde rwasohotse mu mpera z’icyumweru gishize rwibanze ku nzu zifite amateka akomeye, izubakanywe ubuhanga n’izindi zifite umwihariko kubera impamvu runaka.

 

Iyi nzu y’i Kayonza yaje ku mwanya wa 22. Yagaragaye kuri uru rutonde kubera umwihariko ifite mu myubakire ujyanye n’uko amatafari yayo yatondetswe bigakora ishusho y’Imigongo.

 

Iyi nzu kandi yubakanywe ubuhanga kuko ifite ahantu hashobora gukoreshwa nk’icyumba cy’inama, babishaka bakagihindura amashuri cyangwa icyumba mberabyombi. Byose bigakorwa mu mwanya muto.

 

Mu kubaka iyi nzu, hafi y’ibikoresho byose byakuwe mu Rwanda, ndetse iyi mirimo igirwamo uruhare n’abagore n’abakobwa ku kigero cya 40%.

Imirimo yo gushushanya iyi nzu yakozwe n’ikigo BE_Design cyo muri New York. Yatashywe muri Nzeri 2022.

 

Ntabwo ari ubwa mbere iyi nzu igaragaye mu nziza ku Isi kuko mu 2023 yari mu zihataniye ibihembo mpuzamahanga bya ‘Architizer A+Awards’.

Umuryango Komera Leadership wubatse iyi nyubako ukora ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abagore n’abana b’abakobwa, hagamijwe guhindura imibereho muri sosiyete.

 

Ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde haje inzu y’ikimenyebose yo mu Buhinde, Taj Mahal. Ku mwanya wa kabiri haza Hallgrímskirkja yo muri Iceland, ku wa gatatu haza Pyramide zo mu Misiri. Mu gihe ku mwanya wa gatanu hari Ad-Dayr in Petra yo muri Jordan.

 

Icyicaro cya Fondation Louis Vuitton mu Bufaransa cyaje ku mwanya wa Gatandatu, ku wa karindwi haza isomero rya Trinity College ryo muri Ireland.

 

Amafoto agaragaza ubwiza bwa ‘Komera Leadership Centre’