Inzu zituwe n’abaturage zafashwe n’inkongi y’umuriro havugwa icyabiteye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 gicurasi 2023, mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe, Umurenge Kamembe ho mu karere ka Rusizi, abaturage bazindutse bahangana n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu eshatu zo mu gipangu kimwe kandi zituyemo abantu. Ni mu rugo rwa Muzeye Anicet abanamo n’umuryango we ndetse n’abandi akodesha.

Muzeye yavuze ko muri izi nzu nta muntu waguyemo, ariko akaba nta bwinshingizi yari afite, ibintu byangirikiyemo bikaba bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Yagize ati “nari mpari. Byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, abantu bari mu kazu ko hanze bavuga ngo babatabare, nsohotse nsanga umuriro wabaye mwinshi. Narwanye ku bana ndabasohora, nta muntu wahiriyeho, ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20frw.”

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryatabaye rizimye umuriro. Umwe mu baturage batuye hafi wanatabaye mu bambere yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yasanze bamaze gusohora ibikoresho bikeya ngo kuko byinshi byangirikiyemo, uretse abakomeretse gakeya hakaba nta wahiriyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko iyi nkongi yatewe na gas. Yahamije ko nta wahiriye muri iyi nkongi, uretse ibikoresho bitaramenyekana agaciro ka byo. Yavuze ko iyi nzu nta bwishingizi yari ifite, gusa nibamara kubarura ibyangiritse hararebwa ko ubuyobozi bwafasha abagizweho ingaruka n’iyi nkongi. Yasabye ko abaturage bagira ubwishingizi bw’inzu bakanamenya imikoreshereze ya gas.

Inkuru Wasoma:  Israel Mbonyi yatumiwe mu gitaramo gikomeye mu Bubiligi

Inkuru Wasoma:  RDF yarashe abanye Congo babiri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved