Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 gikekwa ku Mupadiri uyobora ishuri Lycée de Rusumo ryo mu Karere ka Kirehe, ryagaragaje ko cyakorewe mu biro bye.

 

RIB ivuga ko Padiri Phocas Katabogama uyobora ishuri rya Lycée de Rusumo, ari nawe ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umwana wiga ku ishuri ayobora, yatawe muri yombi ku itariki 19 Ukwakira 2024. Amakuru avuga ko uyu Mupadiri acumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kacyiru, mu gihe umwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyije ari kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abone uko asubira ku ishuri.

 

Umuvugizi wa RB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iki cyaha gikekwa kuri Padiri cyakorewe muri iri shuri rya Lycée de Rusumo aho uyu Mupadiri asanzwe akora anayobora iri shuri. Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iki cyaha yagikoreye ku ishuri muri office ye, aho yahamagaye uwo mwana arangije aramusambanya.

 

Agira inama abarezi, Dr Murangira yabasabye kuzuza neza inshingano zabo birinda kugwa mu byaha nk’ibiri byo guhohotera abo bashinzwe guha uburere. Ati “Kuko burya iyo uri umurezi uba uri n’umurinzi w’uwo urera. Ntabwo bishimishije ndetse biranagayitse cyane kuba umuntu w’umurezi ashobora gukekwaho icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.”

 

Padiri Phocas Katabogama aramutse ahamijwe iki cyaha cyo gusambanya umwaka w’imyaka 15, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2024 rihindura Itegeko nº 60/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

INKURU YABANJE

RIB yataye muri yombi Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved