Abayobozi ba Iran ntibashaka ko ibiganiro bizabahuza na bagenzi babo bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizabera muri Turikiya nk’uko byari biteganyijwe.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko Iran yasabye ko ibi biganiro byari biteganyijwe ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026 Istanbul muri Turikiya, byimurirwa muri Oman.
Ikindi ngo ni uko abayobozi ba Iran bashaka ko ibizaganirwaho bigabanywa, ibiganiro bikazibanda gusa ku kibazo cy’ingufu za nucléaire ishaka, ariko Amerika ikaba ikomeje kuzigaragazaho impungenge.
Iran itangaje izi mpinduka, mu gihe ku wa 2 Gashyantare 2026, Perezida Donald Trump yavuze ko Iran ninanirwa kumvikana na Amerika hazaba “ibintu bibi”.
Ibi biganiro bitegerejwe mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Iran na Amerika. Bipfa ahanini umushinga Iran irimo wo gutunganya ingufu za nucléaire zigakoreshwa muri gahunda z’iterambere ry’igihugu, ibintu Amerika itemera ahubwo igashimangira ko iki gihugu gishaka izi ngufu ngo kizikoreshe mu gukora intwaro kirimbuzi.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo mu mpera z’umwaka ushize muri Iran havukaga imyigaragambyo y’abatishimiye ibibazo by’ubukungu iki gihugu kirimo, ariko ubuyobozi bw’i Tehran bukaza kuvuga ko ifitwemo akaboko na Amerika na Israel.
Amerika yavuze ko yiteguye kurasa Iran mu gihe cyose yahohotera abigaragambya.
Nubwo umunsi w’ibiganiro wegereje, ibintu ntibirajya mu buryo kuko ku wa 3 Gashyantare 2026 Ingabo za Amerika zatangaje ko zarashe drone ya Iran, yasatiraga ubwato bwazo bw’intambara bwa Abraham Lincoln buri mu Nyanja y’Abarabu.