Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko mu gihe Israel yakongera kugaba ibitero kuri icyo gihugu, bishobora kuvamo intambara yaguye ihuza impande zombi.
Uyu muyobozi yavuze ko Iran yiteguye ko igihe cyose, Israel ishobora kongera kuyigabaho ibitero, nyuma y’uko Ingabo zirwanira mu kirere za Israel zikoze imyitozo mu Ukuboza umwaka ushize, zigamije kugenzura uburyo zakoresha Syria mu kwegera ikirere cya Iran.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Israel yari yarashe intwaro z’ubwirinzi za Israel ndetse na radar z’icyo gihugu, nyuma y’uko Iran yari yarashe ibisasu karundura muri Israel, iri kwihorera ku bayobozi barimo uwa Hamas na Hezbollah bishwe n’ibitero simusiga bya Israel.
Minisitiri Abbas Araghchi yagize ati “Turiteguye neza ko hashobora kuba ibindi bitero bya Israel. Twizeye ko Israel izirinda kwishora muri ibyo bikorwa, kuko bishobora kuganisha ku ntambara yagutse.”