Mu gihe umwuka w’intambara urushaho gufata indi ntera hagati ya Iran na Israel, Leta ya Iran yarashe misile zirenga 200 ku butaka bwa Israel nk’igikorwa cyo kwihorera ku bitero bya Israel byahitanye bamwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cyayo ndetse bigasenya ibikorwaremezo bya nucléaire, bitwara ubuzima bw’abantu benshi.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Israel waganiriye na Iran International, igitero cya mbere cyari kigizwe n’umurundo wa misile zigera kuri 200. Gusa undi muyobozi wa Leta yavuze ko izitarenze 10 ari zo zageze ku butaka bwa Israel.
Mu buryo bwihuse, Ingabo za Israel zahise zisaba abaturage kwihutira guhungira ahantu habugenewe, zivuga ko ibikorwa byo kurinda ikirere no guhangana na misile byakomeje. Serivisi z’ubutabazi za Magen David Adom zatangaje ko abantu batanu bakomeretse, harimo bane bakomeretse byoroheje.
Ibi byakurikiye ibitero bikomeye Israel yari yagabye ku butaka bwa Iran, byibasiye sitasiyo za nucléaire, ibirindiro by’ingabo ndetse n’inzu z’abayobozi bakuru ba Leta, mu gikorwa kitigeze kibaho mu mateka y’umubano mubi hagati y’ibi bihugu byombi.
Mu baguye muri ibyo bitero harimo:
- Gen. Hossein Salami, wari Umuyobozi mukuru w’Ingabo za IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps),
- Gen. Mohammad Bagheri, Umugaba mukuru w’ingabo za Iran,
- Gen. Amir Ali Hajizadeh, Umuyobozi w’igisirikare cy’ikirere,
- Ali Shamkhani, Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano,
N’abandi bahanga mu bya nucléaire.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima i Tehran avuga ko abantu 79 bahitanywe n’ibyo bitero, abandi amagana bagakomereka. Imibare y’abaguye mu bindi bice bya Iran ntiyari yatangazwa.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yashimye ibyo yise “igitero gikomeye cya Israel” cyahitanye abayobozi bakuru ba Iran, asaba Iran gusinya amasezerano mashya ku bijyanye n’inganda za nucléaire, yongeraho ko mu gihe bitakozwe, Iran izakomeza gufatirwa ibihano bikarishye.
“Igihe cyo kugirana amasezerano barakipfushije ubusa. Ariko bashobora kongera guhabwa andi mahirwe. Tuzareba uko bigenda,” Trump yabibwiye NBC ku wa Gatanu.
“Abategetsi ba Iran barampamagara ngo tuvugane,” yakomeje.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yarokotse ibyo bitero, ndetse yisezeranya ko Israel igomba kuzaryozwa icyo gikorwa.
Israel yatangaje ko yashegeshe indege zitagira abapilote (drones) za Iran zari zinyuze muri Syria na Jordan. Major General Oded Basiuk, ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Israel, yasabye ko igisirikare gikomeza kuba maso, avuga ko “igisubizo cy’umwanzi kizaboneka vuba.”
Nyuma y’urupfu rwa Gen. Salami, Iran yashyize ku buyobozi bushya bw’IRGC Gen. Mohammad Pakpour, wahise atangaza ko Iran itazaceceka, ko izihorera, ndetse ko “izafungura amarembo y’umuriro.” Tehran yahamagaje Ambasaderi wa Suwisi, uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran, iburira Washington kwirinda kubangamira ibikorwa byayo byo kwihorera.
inkuru irakomeza….