Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi yatangaje ko ibihugu bishyigikiye Palestine bigomba kunga ubumwe bigakatira igihano cy’urupfu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’abandi bayobozi bagenzi be ku bw’ibyaha by’intambara bari kugiramo uruhare muri Gaza.
Uyu muyobozi abigarutseho mu gihe mu kwezi gushyize Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu, kubera ibyaha by’intambara byibasiye abaturage bo muri Gaza.
Icyo gihe Israel yatangaje ko ICC nta bubasha ifite bwo kugenza ibyo byaha ariko inahakana ibyo ishinjwa.
Minisitiri Gharibabadi yatangaje ko ICC n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) byagiye bigenda biguru ntege mu gukurikirana ibyaha Israel yakomeje kugiramo uruhare mu bihe bitandukanye birimo n’ibya Jenoside.
Ati “Urwo rukiko birashoboka ko rutazabakatira ibihano byo gupfa na cyane ko rushamikiye kuri Loni, ari yo mpamvu hagomba kurebwa ku bundi buryo bwatuma Netanyahu akatirwa urwo gupfa kuko burashoboka.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo ibihugu byinshi byakuyeho igihano cyo gupfa, ariko hari ibindi bihugu birenga 50 bigifite icyo gihano mu mategeko yabyo, bityo ko bishobora kwihuza bigakora urukiko hanyuma rugakatira Netanyahu urwo gupfa.
Mu kwezi gushize, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, na we yatagaje ko Netanyahu na Gallant bakwiriye icyo gihano cy’urupfu.
Ibyo byose bishingiye k’uko Iran na Israel bidacana uwaka, ibintu byafashe indi ntera ubwo ku wa 07 Ukwakira 2023 umutwe wa Hamas wagabaga ibitero kuri Israel bigahitana benshi abandi bagashimutwa, ibintu ab’i Tel Aviv bavuga ko ab’i Tehran babifitemo uruhare runini.
Kugeza ubu abarenga ibihumbi 45 bamaze gusiga ubuzima mu ntambara Israel ihanganyemo n’umutwe wa Hamas wo muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023.