banner

Iran yashwishurije Trump ushaka kuyibuza gukora intwaro za kirimbuzi

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yashwishurije mugenzi we, Donald Trump, amubwira ko nta biganiro bizaba hagati y’ibihugu byombi ndetse ko yabikoraho icyo ashaka cyose.

Ku wa 11 Werurwe 2025, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasubije ibyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gusaba mu ibaruwa yaboherereje, abasaba ibiganiro.

Muri iyi baruwa Trump yandikiye Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, asaba ko iki gihugu cyagaruka ku meza y’ibiganiro bigamije gukumira icyo gihugu gukora intwaro za kirimbuzi, ndetse ko nibatemera ibiganiro hashobora kubaho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ruto yasezeranyije abanyeshuri imashini ikora chapati miliyoni

Perezida Masaud yasubije Trump ko Iran itazigera igirana ibigano na Amerika.

Yagize ati “Ntabwo tuzabyemera ko Amerika iduha amabwiriza cyangwa idutere ubwoba. Ntabwo nzigera mvugana na we. Kora icyo ushaka cyose”.

Iki gisubizo cya Perezida Masaud, cyenda gusa n’ibyo Ayotollah Ali Khamenei aherutse gusubiza Amerika, avuga ko nta biganiro bizabaho hagati yabo. Yagaragaje ko Amerika ishaka kubakoresha ibyo yishakiye kandi ko batazabyemera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!