Irene Murindahabi uzwi ku izina rya M Irene wateje imbere impano nyinshi harimo Vestine na Dorcas, Niyo Bosco n’abandi yasezeye gukorera kuri The choice (Isibo tv)| Menya impamvu.

Hari hashize imyaka igera kuri 3 Irene Murindahabi wamamaye cyane ku izina rya M Irene na Morodekayi akorana na THE CHOICE aho bakoraga ikiganiro The choice live we na mugenzi we Phil peter, kuri iki cyumweru tariki ya 01 zukwa 05, 2022 uyu M Irene akaba yatangaje ko asezeye kuri The choice batazongera gukorana.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi mikeya M Irene ari guca amarenga yo gutandukana na The choice, aho yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ze nka twitter na Instagram avuga ati”urugendo rwa morodekayi ruratangiye sasa”. Nyuma rero nibwo yongeye kwandika abwira abamukurikira ko agiye kubaha umwanya bakamubaza ibibazo byose bashaka nawe akaza kubasubiza.

Mu kiganiro M Irene yakoreye ku muyoboro we wa YouTube witwa MIE Empire, yatangiye avuga ko ari gushimira abantu bose bamushyigikira, anavuga ko urugendo rwe na The choice rurangiye, akaba agiye gukomereza ibikorwa bye kuri MIE Empire. Yakomeje avuga ko gutandukana na the choice bitavuze ko agiye kuba undi wundi, ahubwo agiye kwagura no gukomeza ibikorwa bye mu isura nshya.

Muri iki kiganiro kiri kuri MIE Empire nk’umuyoboro we wa Youtube yasubije ibibazo byose bamubajije, gusa yarangije ikiganiro atavuze impamvu yatumye atandukana na The choice, gusa kijya kurangira yavuze umurongo wo muri bibiliya ugira uti” uzahesha mugenzi we umugisha, nanjye nzawumuhesha, uwo ni uhoraho uwuvuze” nyuma yo kuvuga ibyo asoza avuga ko abantu bareka amashyari, bakareka gushyira bagenzi babo kugira ngo bazamuke ubwabo.

Inkuru Wasoma:  Bitunguranye Kainerugaba Muhoozi yasabye polisi y’u Rwanda gufata miss Kayumba Darina ikamumushyikiriza

Irene Murindahabi nubwo yari ari gukora itangazamakuru kuri The choice ariko yagiraga uruhare no mu marushanwa ya the choice award n’ubundi yo kuzamura impano, si nibyo gusa kandi asezeye nyuma y’uko uwo bakoranaga nawe Iradukunda Moses asezeye. M Irene yakoze ibikorwa byinshi cyane bitandukanye harimo kuzamura impano, aho yazamuye Vestine na Dorcas, ndetse akaba yaranamamaye cyane birushijeho ubwo yagiranaga ikibazo na mama w’aba bana, akabwira abamukurikira ko barekeye aho gukorana, ariko nyuma bakongera bagasubirana.

Uretse Vestine na Dorcas, M Irene kandi yazamuye Niyo Bosco, Kenny n’abandi, kandi umuhigo we urakomeje wo kuzamura impano uko ashoboye, gusa yasabye leta ko yafasha abantu muri ibi bintu by’impano, aho gushora amafranga mu bantu ngo bazamure impano ariko ntib igerweho ugasanga urubyiruko ruri gutuka leta cyangwa se minister kubera uburyo amafranga yakoreshejwe nabi, bajya bareba abantu nkawe akaba ariwe babishinga.

M Irene yakoze kubitangazamakuru bitandukanye harimo MAGIC FM, ISANGO STAR, ISIBO TV, THE CHOICE LIVE, akaba agiye gukomereza ibyo yakoraga kuri MIE Empire.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved