Irene Ng’endo Mukii, wambitswe ikamba rya Miss Universe Kenya 2024 wanahagarariye iki gihugu muri iri rushanwa riheruka kuba ku rwego rw’Isi, yatangaje ko yamaze kwegura.
Yabitangaje mu itangazo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko ari ibintu yabanje gutekerezaho neza.
Ati “Nyuma yo kubyitaho cyane, nahisemo gutangariza Miss Universe Kenya Organization ko nasheshe amasezerano twari dufitanye.”
Yashimiye abantu bamubaye hafi, avuga ko azakomeza kwifashisha ubwamamare yabonye no kuvuga rikumvikana, akora ibikorwa byiza bifasha abaturage binyuze.
Ati “Mureke dukomeze gukorana, dukora ibyiza ku baturage bacu.”
Uyu mukobwa ntabwo yagaragaje impamvu nyakuri yatumye afata iki cyemezo cyo kwegura, mu gihe yari agifite andi mezi yo kugumana ikamba rya Miss Universe Kenya.
Irene Ng’endo Mukii niwe wahagarariye Kenya muri Miss Universe, iheruka gusozwa mu ijoro ryo ku wa 16-17 Ugushyingo 2024. Icyo gihe Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark ni we wegukanye ikamba rya Miss Universe.
Theilvig yabaye umunya-Denmark wa mbere wegukanye iryo kamba, mu gihe igisonga cya mbere yabaye Chidimma Adetshina wo muri Nigeria, wari umaze igihe acunaguzwa ashinjwa kwigira Umunyafurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.