Abantu bagera ku 10 bapfuye nyuma y’iruka ry’ikirunga mu burasirazuba bwa Indoneziya mu masaha yo mu rukerera yo ku wa Mbere, nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Ikirunga cya Lewotobi Laki-laki, giherereye ku kirwa cya Flores mu ntara ya East Nusa Tenggara, cyatangiye kuruka saa 23:57 ku isaha yaho, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Indoneziya gishinzwe gukumira Ibiza by’Ikirunga n’Ubutaka (PVMG).
Hadi Wijaya, umuvugizi wa PVMG, yavuze ko ibirimi by’umuriro n’amabuye yaturikanye byageze ku baturage batuye mu bilometero bine uvuye aho ikirunga cyaturikiye, byangiza inzu zabo kandi biziturikaho.
Nk’uko abayobozi b’aho byabivuze, iruka ry’iki kirunga ryagize ingaruka ku midugudu irindwi.
PVMG yatangaje ko inkongi z’umuriro zakwirakwijwe mu bice byatuwe n’abaturage kubera ibyasohotse mu kirunga birimo ibishashi byaka.
Iki kigo cyahise gitangaza ko cyongereye icyiciro cyo kuburira abaturage ku rwego rwo hejuru, cyemeza ko abantu bose bagomba kuva mu bice biri mu bilometero birindwi uvuye aho ikirunga kiri.
Umuyobozi w’ako gace, Heronimus Lamawuran, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Reuters ati: “Twahise dutangira kwimura abaturage mu gitondo, tubajyana mu yindi midugudu iri muri kilometero 20 uvuye aho ikirunga kiri.”
Abaturage amagana bo muri Indoneziya bavuye mu ngo zabo, bahungira mu mashuri nyuma y’uko umukungugu mwinshi w’ivu riturutse ku kirunga ugwiriye aho batuye, bigatuma abahinzi b’imbuto z’amakarabo batakaza umusaruro wabo.
Indoneziya iherereye ku gace kazwi nka “Umurunga w’Umuriro” muri Pasifika, gafite ibikorwa byinshi by’imitingito n’ibirunga kubera ubutaka buri ku mbaho (tectonic plates) zitandukanye, aho ifite ibirunga bikora hafi 130.
N’ubwo ubuzima hafi y’ibirunga bugoye, abaturage benshi bahitamo kuhatura kubera ubutaka bwera bukungahaye ku mweru batyoza imyaka yabo