Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yasubitse irushanwa Nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024, kubera imbogamizi zirimo kubura amakipe arikina ibikorwaremezo n’ibindi.
Irushanwa rya CHAN 2024, ryari riteganyijwe kuzakinwa tariki ya 1 Gashyantare kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025.
Nubwo ariko hazaba tombora, haracyibazwa amakipe abiri asigaye mu azakina iri rushanwa kuko harimo 19, andi abiri CAF ikaba yaratangaje ko azamenyekana nyuma.
Iri rushanwa kandi ryabuze ubushobozi bw’ibibuga bizakinirwaho, ibikorwaremezo bigendanye na byo, cyane cyane ibyo muri Kenya kuko byubatswe huti huti nyuma y’uko CAF iyitangarije amatariki ntarengwa.
CAF kandi yanze ko ibihugu byazagira ibibazo mu mitegurire y’amarushanwa y’imbere mu gihugu harimo na Shampiyona zitandukanye,
Ibyo bibazo byose byatumye CAF ifata umwanzuro wo guhagarika iri rushanwa ikaryigiza inyuma, aho bivugwa ko ishobora kurishyira muri Kanama 2025, bitanga umwanya ku myiteguro y’ibihugu bizaryitabira n’ibizaryakira.
Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, ni bwo CAF izakora tombora y’amatsinda iri rushanwa rizakinirwamo, ikazabera muri Kenya nk’uko CAF yabitangaje.