Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata, ni bwo Nyambo Jesca wamamaye muri sinema Nyarwanda yiyongereye umwaka w’amavuko ku yo yari afite, ibintu byakoze benshi ku mutima ku buryo byanagaragaje umusore wamwihebeye mu buzima bwose.
Umubyinnyi Titi Brown uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ntiyahacitswe kuko nyuma y’igihe kinini amaze ahakana iby’urukundo rwe n’uyu mukinnyi wa filime Nyambo Jessica, amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagrama, yagaragazaga ko yeruye akavuga urwo amukunda.
Kuva muri Gashyantare ya 2024 ku munsi wa Saint Valentin, ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hasakajwe amafoto n’amashusho ya Titi Brown ari kumwe na Nyambo bagaragara nk’abagiranye ibihe byiza kuri uwo munsi gusa ntibemeza ko bakundana.
Kuri uyu wa 18 Mata 2024 Titi Brown yanyarukiye ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko anyuzwe n’ibihe abanyemo na Nyambo amwerurira ko amukunda urudasanzwe.
Ni ubutumwa avuga ko bwamutwaye umwanya uhagije ashakisha amagambo yavugamo uko yiyumva, anamwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko nubwo yabikoze atinze. Ati “Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”
“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nka we, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we.”
Mu minsi yashize kandi Nyambo aherutse gutangaza ko afite umukunzi ariko yirinze gutangaza amazina ye, nubwo benshi batabura gushyira mu majwi Titi Brown, kuko aban bakunze kugaragaza ko bishimanye nyamara ntibahishure neza inkuru y’urukundo rwabo.