Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingaboz za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba yijeje abaturage batuye mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ko Ingabo za MONUSCO zirafatanya n’Ingabo za Leta (FARDC) mu kubagarurira umutekano.
Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Goma aje kureba uko urugamba ruhagaze muri Sake, aho ingabo za Leta nabo bafatanyije bahagaze mu mirwano n’umutwe w’inyeshyaba za M23.
Bemba ubwo yari abajijwe niba MONUSCO yaba iri gukemangwa ku bufatanye n’ingabo za Leta mu guhangana na M23, yagize ati “Abaturage ntibagomba kwiheba. MONUSCO ikorana n’ingabo za Leta (FARDC). Ndabizeza ko MONUSCO iri ku ruhande rwacu kandi ikorana natwe mu gusubiza ibintu ku murongo.”
Ubwo yari abajijwe niba hari ubufatanye n’ingabo za SADC n’icyo buri gutanga yagize ati “Ndemeza neza ko ingabo za SADC zirwanira FARDC. Zifatanya natwe urugamba kandi ziza buri munsi.”
Minisitiri Bemba atangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko habuze gato ngo abarwanyi ba M23 bamufatire mu Mujyi wa Sake nk’uko Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Oscar Balinda yabibwiye RadioTv10.