Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uhuriye mu itsinda rimwe n’umuvandimwe Dorcas, yamaze kongera izina ry’umugabo we w’Umunya-Burkina Faso mu mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko bigaragara kuri konti z’imbuga nkoranyambaga zisanzwe zikoreshwa n’uyu muhanzikazi, ubu yamaze guhindura amazina, yongeramo izina Ouedraogo, aho ubu ari gukoresha izina Vestine Ouedraogo.
Ni nyuma y’amezi atatu n’igice, uyu muhanzikazi Vestine asezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Idrissa Ouedaogo, mu gikorwa cyabaye tariki 15 Mata 2025.
Umuhango wo gusezeranya imbere y’amategeko aba bombi wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, aho byakozwe mu ibanga rikomeye, ariko amakuru yabyo akaza kujya hanze.
Idrissa Ouedaogo, ubu wamaze kuba umugabo wa Vestine mu irangamimerere, asanzwe ari Umunya-Burkina Faso, aho bivugwa ko asanzwe ari umunyemari ufite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye.
Nubwo amezi agiye kuzura aria ne Vestine na Idrissa Ouedaogo basezeranye imbere y’amategeko, indi mihango y’ubukwe ntiraba, mu gihe amakuru avuga ko hategerejwe amatari yo kuzasezerana imbere y’Itorero.
