banner

Ishusho y’ibirindiro bya FDLR byahoze hafi y’u Rwanda

Muri Mutarama 2025, abarwanyi b’umutwe witwaje wa M23 intwaro barwanye urugamba rukomeye, bagamije gufata umujyi wa Goma n’ibice bihana imbibi. Kugira ngo babigereho, babanje gufata ibirindiro bikomeye by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abacanshuro b’Abanyaburayi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nk’uko byashimangiwe na raporo zitandukanye, FDLR imaze imyaka myinshi ifite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, yashinze ibigo bya gisirikare byinshi hafi y’umupaka warwo. Ni ibigo byari byegeranye cyane n’iby’ingabo za RDC n’abandi bafatanyabikorwa bahuje umugambi wo gutera u Rwanda.

Umunyamakuru James Munyaneza wa The New Times aherutse gusura ibice byo mu majyaruguru ya Goma, muri teritwari ya Nyiragongo, byari biherereyemo FDLR. Yasobanuye ko ikigo cya gisirikare cya FDLR cyari hafi y’u Rwanda cyane cyari ku musozi wa Kanyamahoro, mu ntera y’ibilometero bitatu.

Ati “Kanyamahoro ni ahantu h’ingenzi hari mu bilometero bitatu uvuye mu Rwanda, hitegeye akagari ka Munege, umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu. Habaga ikigo cya gisirikare cy’umutwe udasanzwe wa FDLR, Commando de Recherche et d’Action en Profondeur cyangwa CRAP.”

Nubwo FDLR cyane cyane CRAP, yari hafi y’u Rwanda, kurucengera ntibyari kuborohera kuko ku mupaka hari abasirikare b’u Rwanda babacungiraga hafi umunsi ku wundi. Leta yasobanuye ko yakajije ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo gukumira icyagerageza kuruhungabanya giturutse muri RDC.

Amakuru yakuye muri Kanyamahoro avuga ko ikigo cya CRAP cyabagamo abarwanyi hafi ya 400 bari bayobowe na Major Benjamin Nimubutumwa, gusa hari abandi babarirwaga mu magana babaga ku misozi ihana imbibi nka Kanyangoma, ku Mabere y’Inkumi, Nyamushwi na Kanyabuki; ahitegeye Ikirunga cya Nyiragongo.

Mu kigo cya gisirikare cya Kanyamahoro, abarwanyi ba M23 bahasanze icyumba cyayoborerwagamo urugamba gisakaje ihema, kirimo intebe n’akameza byakoreshwaga na Maj Nimubutumwa. Hari ibikoresho by’itumanaho byifashishwaga ku rugamba ndetse n’igitanda cye.

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’abarwanyi ba FDLR, Pacifique Ntawunguka alias Gen Omega, bivugwa ko yabaga mu kigo cya gisirikare mu gace ka Kamugogo kari mu bilometero 10 uvuye Kanyamahoro, na cyo cyari inyuma y’iby’abandi barwanyi b’uyu mutwe ku musozi wa Kanyangoma.

Gen Omega yageze Kamugogo ahunga, kuko ibirindiro bye bikuru byahoze ahitwa Paris muri teritwari ya Rutshuru. Ugereranyije, ni mu ntera y’ibilometero 60 uva ku mupaka w’u Rwanda.

Colonel mu ngabo z’u Rwanda uri mu kiruhuko yatangarije uyu munyamakuru ko FDLR yari yarohereje hafi y’umupaka itsinda rito ry’abarwanyi, bashoboraga no gutera intambwe imwe bakinjira mu karere ka Rubavu.

Uyu munyamakuru yasobanuye ko ibigo bya gisirikare bya FDLR, iby’ingabo za RDC, iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) n’iz’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ndetse n’iby’abacancuro b’Abanyaburayi byari byegeranye, kuva mu gace ka Kibati mu nkengero za Goma kugera Kanyamahoro.

Inkuru Wasoma:  M23 yahamagariye indi mitwe y’Abanye-Congo kubiyungaho mu rugamba rwo kubohora RDC

Yasobanuye ko muri Kirimanyoka, mu bilometero bitatu uva Kanyamahoro, habaga ikindi kigo cy’umutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka Hiboux n’izo mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu (GR). Ni inzira igana mu mujyi wa Goma.

Umwe mu bayobozi ba M23 yasobanuye ko iki kigo cyafatiwemo intwaro zikomeye zirimo BM-21 Grad ifite ubushobozi bwo kurasa roketi 40 mu masegonda 20, mu ntera ya kilometero zigera kuri 40, hafatirwa kandi izindi mbunda nini zirimo za 122m D30 zarasa mu bilometero 15 na 107 Katyusha zarasa mu bilometero umunani.

Kugira ngo M23 ifate ibirindiro bya Kilimanyoka, byasabye kugaba ibitero biturutse impande zitandukanye. Imirwano yabibereyemo yamaze amasaha umunani, hafatwa Colonel w’ingabo za RDC n’ingabo ze 150.

Muri Kibati, mu kilometero kimwe uvuye mu kigo cya Kilimanyoka, na ho habaga ikigo cy’imyitozo kizwi nka ‘Camp de Tir Armageddon’, cyabagamo ingabo za SAMIDRC na batayo y’ingabo za RDC izwi nka ‘Satan II’.

Byamenyekanye ko ingabo zabaga mu kigo cya Armageddon zari zifite umugambi wo guca inzira igihuza n’icya FDLR cyari ku musozi wa Kanyangoma (mu bilometero bitatu), kugira ngo bijye byorohera FDLR kubona intwaro n’ibindi byangombwa yakeneraga. Imashini ikora umuhanda yagombaga kwifashishwa yasigaye muri Kanyangoma nyuma y’aho M23 ihafashe.

Ku minara itatu (Trois Antennes) na ho habaga ikigo cya gisirikare cyabagamo abacancuro b’Abanyaburayi, bifatanyaga n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na M23, nubwo akenshi Leta ya RDC yabitaga abarimu.

Hagati ya Camp de Tir Armageddon n’ikigo cya gisirikare cya MONUSCO, undi mufatanyabikorwa w’ingabo za RDC mu rugamba rwo kurinda Goma n’inkengero, hari ibilometero bibiri. Aho ni ku musozi wa Kiringo, ahitegeye Trois Antennes.

Mu rugamba rwo kurwanya M23, MONUSCO yifashishije umutwe wayo w’ingabo zidasanzwe uzwi nka FIB. Uyu ni wo wifashishijwe mu kwambura M23 ibice yagenzuraga byose muri Kivu y’Amajyaruguru mu 2013.

Nyuma y’aho M23 ifashe Goma n’ibice biyikikije mu mpera za Mutarama 2025, ingabo za RDC n’abarwanyi ba M23 na Wazalendo bahungiye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abandi bahungira mu Rwanda no mu bigo bya MONUSCO, bamwe barafatwa, abandi bishyikiriza M23. Abacancuro b’Abanyaburayi bamanitse amaboko, basubira mu bihugu byabo.

Ingabo za MONUSCO n’iza SAMIDRC zahagaritse imirwano, ziguma mu bigo byazo. Abanye-Congo batuye i Goma kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 bigaragambije, basaba izi ngabo gusubira iwabo, bazimenyesha ko bazikemurira ibibazo byabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!