Ishusho ya Nana Akufo-Addo, wahoze ari Perezida wa Ghana, yubatswe mu mpera z’umwaka ushize, yasenywe burundu.
Iyi shusho, yatashywe mu Ugushyingo 2024 mu Ntara y’Uburengerazuba bwa Ghana, ariko ikurikirwa n’imvururu ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bayinengaga bavuga ko ari uguhimbaza umuntu ku giti cye.
Iyi shusho yari yashyizweho mu rwego rwo guha ishimwe umuyobozi ku bikorwa by’iterambere yakoze mu gihe cye.
Kuri uyu wa Mbere, ibinyamakuru byo muri Ghana byasangije amafoto agaragaza iyi shusho yangiritse, umutwe wayo urambaraye hasi. Ntabwo haramenyekana uwaba yaribasiye iyi shusho cyangwa impamvu yabimuteye, kandi polisi ntacyo iratangaza kuri iki kibazo.
Umubiri w’iyi shusho na wo wasenywe, hasigara gusa igice cy’ahari hashyizwe urufatiro.
Justice Gaisie, wacuze iyi shusho, yavuze ko yari yakozwe hifashishijwe ibikoresho birimo ibyuma, ibyuma bifatanya (wire mesh), ibumba, fibre glass, n’ibindi bikoresho bya resin.
Akufo-Addo yasezeye ku butegetsi icyumweru gishize nyuma y’imyaka ibiri ari Perezida wa Ghana. Gusa, umukandida w’ishyaka rye yatsinzwe bikomeye mu matora ya perezida yabaye mu Kuboza.
Ishusho yari imaze kugirwaho ibibazo mu kwezi gushize, aho imwe mu maguru yayo yangijwe. Ubu noneho yangiritse burundu.