Ishyaka APDR ryo mu Burundi ririfuza ko bareba abakobwa bakiri isugi mu gutora nyampinga

Mu gihe mu marushanwa rya nyampinga mu Burundi hasigayemo abakobwa 11, ishyaka APDR ryo rirasaba ko bimwe mu bizafatirwamo kugira ngo umukobwa azabe nyampinga umuco n’imyifatire biza imbere bityo muri iyo myifatire icyibanze cyarebwa ari umukobwa wazigamye ibanga rye azigama ubusugi bwe.

Ni itangazo iri shyaka ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko ubusugi  umukobwa wabuzigamye ari we wagakwiye gutwara ukamba rya nyampinga mu Burundi. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 21 gicurasi hamenyekanye abakobwa 11 bavuye muri 26 bari mu irushanwa barenze ijongora ryabaye kuwa 29 mata 2023, aba akaba aribo bazavamo nyampinga w’u Burundi.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa bugenewe buri munyarwanda wese ufite irangamuntu.

Abo bakobwa 11 barimo Belle Ange Edissa, Keza Brandine, Ishimwe Netty Louange,Kezimana Melissa, Barungura Lyne Chella, Irakoze Erica Aime Carole, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlene, Mugisha Elisia Amandine na Ndayizeye Lerie Carelle. Biteganijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya miss Burundi 2023 bizaba kuwa 16 kamena 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved