Ishyaka PSD ryatangaje igihe rizatangira umukandida uzarihagararira mu matora yo kuyobora u Rwanda

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage mu Rwanda (PSD), ryatangaje ko muri Werurwe 2024 aribwo rizatangaza umwanzuro k’uzarihagararira mu matora ya y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ibi byatangarijwe mu nama ya Biro Politiki, yasuzumye ibimaze kugerwaho n’ibiteganijwe kuri iri shyaka mu minsi iri imbere. Muri iyi nama Visi Perezida wa mbere wa PSD, Muhakwa Valens yavuze ko mu gihe bategereje amatora ya Perezida ndetse n’ay’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka, iri shyaka riticaye.

Ubwo yavugaga k’uzahagararira iryo shyaka nk’umukandida mu matora ya Perezida, yagize ati “Amategeko y’ishyaka ateganya ko ari icyemezo gifatwa na kongere y’igihugu izaterana mu kwa Gatatu, ubwo rero ni yo izafata icyemezo.”

Muhakwa yavuze ko bishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 33 ishyaka ry’abo rimaze rivutse mu Rwanda, by’umwihariko uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yagize ati “Muri rusange turishimira ibyagezweho ndetse turi gutegura imigabo n’imigambi tuzashyikiriza Abanyarwanda ubwo tuzaba tubasaba kudutora. Tugenda tubagaragariza ibyo ishyaka ryagezeho mu myaka itambutse.”

Ishyaka rya PSD ryaherukaga gutanga umukandida mu matora ya Perezida mu mwaka wa 2010, ubwo ryari rihagarariwe na Ntawukuriryayo Jean Damascene, icyo gihe yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 5.15%.

Inkuru Wasoma:  Umusore w'i Gicumbi yagiye kurya inyama muri resitora zituma ahaburira ubuzima

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka ibiri yaguye muri Yorodani ya ADEPR ahasiga ubuzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved