Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS rya Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yanze kubahiriza icyemezo kimweguza kuri iyi nshingano cyafashwe na Komite ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’ishyaka n’abahuza b’uyu Munyamabanga. https://imirasiretv.com/papa-francis-yagize-padiri-ntagungira-jean-bosco-umwepiskopi-mushya-wa-diyosezi-ya-butare/

 

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 11 Kanama 2024, iyi nama kandi yahuje n’abasanzwe barwanya ubutegetsi bw’uyu Munyamabanga. Abarwanya uyu muyobozi barimo abanyamabanga bagera kuri 30, baherukaga kumwandikira bamusaba kwegura, bamushinja kugira iri shyaka akarima ke.

 

Abadahuza na we barimo abadepite ndetse n’abasenateri bahagarariye UDPS mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC. Bafashe icyemezo kigira kiti “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS/Tshisekedi. Aracyari umunyamuryango w’ishyaka kandi azakomeza inshingano ye nk’umudepite ku rwego rw’igihugu.”

 

Iyi komite yagize Déogratias Bizibu Balola Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu gihe cy’amezi atandatu. Uyu yari asanzwe ari umwe mu Banyamabanga Bakuru bungirije Kabuya. Ubwo iki cyemezo cyari kimaze gufatwa, Depite André Mbata uri mu bagize iyi komite yagaragaje ko Kabuya yari yarahindanyije iri shyaka, asobanura ko gushyiraho Umunyamabanga Mukuru waryo ari intangiriro yo kongera kuvuka kwaryo.

 

Balola wemeye gusimbura Kabuya yasabye abagize iri shyaka kunga ubumwe, bagashyigikira warwo Umuyobozi Mukuru, Félix Tshisekedi, kugira ngo ashobore kugeza igihugu cyabo ku ntego yihaye. Ati “Ishyaka rikwiye gushyigikira Umukuru w’igihugu.” https://imirasiretv.com/umukozi-wimana-apotre-gitwaza-yasimbutse-urupfu-yisanga-mu-bitaro/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved