Umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, Daniel Hagari, mu ijambo amaze gutangaza avuze ko igisirikare cya isiraheli kirimo kirwana n’umwanzi ufite intege nke cyane. Yemeje ko ingabo zinjiye ahagana mu Burasirazuba bwa Gaza mu ijoro ryakeye anavuga ko abasirikare bakiri mu kibuga cy’urugamba.
Igisirikare cya Isiraheli cyasohoye amashusho kivuga ko kiri kwerekana ingabo zirwanira muri Gaza. Muri iri jambo rya Hagari, yavuze ko abasirikare benshi cyane ba Hamas bishwe muri iri joro ryakeye. Yanavuze ko yemeza ko ingabo za Isiraheli zimaze gupfa kuva kuwa 7 Ukwakira 2023 ari 311, anemeza ko abantu 229 bashimuswe muri icyo gitero bafungiye muri Gaza.
Mbere y’aha gato, ishami rya Gisirikare rya Hamas, Al Qassam Brigades zari zatangaje ko zihanganye n’ingabo za Isiraheli zirwanira ku butaka zinjiye mu gace ko mu Burasirazuba bwa Gaza. Itangazo rya Hamas rivuga ko intambara zikomeye cyane zari ziri kubera ku butaka hafi y’akarere ka Beit Hanoun kari ahagana mu Burasirazuba bwa Gaza na Bureij kari hagati.
Avuga ku intego y’igisirikare cya Isiraheli, yavuze ko IDF (Igisirikare cya Isiraheli) ‘izakomeza gukora uko ishoboye kose mu kubungabunga umutekano w’ingabo zacu, mu gukoresha ingufu zikomeye zo mu kirere, ariko iyi ni intambara. Turi gukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego twihaye kandi twasobanukiwe: Kurandura Hamas n’imizi yayo yose, umutekano ku mupaka hamwe n’intego yigihugu yo gucyura abashimuswe.”
KU bijyanye no gucyura abashimuswe, avuga ko ari yo ntego nyamukuru, kuko byaba ibikorwa byose by’intambara Isiraheli iri gukora n’ibindi byose, intego nyamukuru ni iyi.
Ivomo: BBC