Israel iravuga ko umwe mu mibiri ine yatanzwe na Hamas mu ijoro ryakeye “udahuye n’umwe mu bari barafashwe bugwate.”

 

Hamas yasabwaga gusubiza abantu yafashe bugwate 48 bose yari isigaranye ( barimo abakiri bazima n’abapfuye) mu rwego rwa mbere rwa gahunda y’amahoro ya Gaza.

 

Kugeza ubu, abantu 20 bazima bari bafashwe bugwate n’imirambo irindwi basubijwe Israel nk’uko bitangazwa na BBC.

Indi mibiri itatu yatanzwe mu ijoro ryakeye ni iya Tamir Nimrodi, Eitan Levi na Uriel Baruki, undi murambo ntiwamenyekanye.

 

Mu rwego rwo gusubiza gutinda gutanga imirambo, Israel yavuze ko ishobora kugabanya imfashanyo yoherezwa muri Gaza kandi ikadindiza gufungura inzira yambuka muri Rafah.