Israel iri mu mugambi wo kugaba ibitero kuri Iran

Leta ya Israel irimo gutegura kugaba ibitero ku bigo bikora intwaro za nucléairemuri Iran, umugambi idahuriyeho na Amerika kuko Perezida Donald Trump ashyigikiye inzira y’amahoro.

 

Israel ishaka kugaba ibi bitero biturutse ku kuba Iran ifasha imitwe yitwaje intwaro irimo Hamas, bimaze igihe bihanganye mu ntambara iri kubera muri Gaza.

 

Ku wa 18 Mata 2025, Reuters yatangaje ko Israel irimo gutekereza kugaba ibitero bito ku bigo bikora intwaro za kirimbuzi bya Iran mu mezi ari imbere.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubuyobozi bwa Israel bwamaze kugeza ku bayobozi ba Amerika uko gahunda yo kugaba ibi bitero iteye.

 

Icyakoze nubwo bimeze bityo, umuyobozi ukomeye wa Israel yabwiye Reuters ko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa.

Ni mu gihe ku wa 16 Mata 2025, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Perezida Trump yanze icyifuzo cya Israel cyo kugaba igitero kinini, aho we yahisemo gukomeza inzira y’amahoro n’ibiganiro.

 

Trump yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo nshaka kwihutira intambara. Ndifuza ko Iran yaba igihugu cyiza, gituje, kandi abantu bakabaho neza. Ibyo nibyo nshyira imbere”.

 

Ku rundi ruhande, Iran nayo iryamiye amajanja cyane ko yamaze gutahura uyu mugambi wa Israel.

Umuyobozi ukomeye wo muri Iran yabwiye Reuters ko bafite amakuru yizewe ko Israel ishobora gutera ibikorwa byabo bya nucléaire.

 

Iran imaze igihe ivuga ko izihorera mu gihe cyose yaterwa na Israel.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka