Israel Mbonyi akomeje kwandika amateka aho yahigitse Diamond Platnumz

Israel Mbonyi umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanditse amateka aho ubu ari ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakunzwe by’umwihariko ku rubuga rwa Youtube muri Kenya mu gihe muri Tanzania ari ku mwanya wa kane. Uyu muhanzi aho atangiriye gusohora indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili asa naho yahiriwe n’urugendo cyane cyane mu bihugu bikoresha uru rurimi.

Isarel Mbonyi nyuma yo gusohora izi ndirimbo akomeje kwigarurira imitima ya benshi, izina rye ryaratumbagiye by’umwihariko muri Kenya na Tanzania nk’ibihugu bikoresha Igiswahili. Izi ndirimbo harimo Nina Siri, Nitaamini na Aminisamehe ziri mu zigezweho bikomeye.

Uyu muhanzi akaba ayoboye abanda mu gukundwa mu gihugu cya Kenya aho akurukiwe na Diamond Platnumz, Zuchu na Harmonize. Mu gihe muri Tanzania afata umwanya wa kane inyuma ya Harmonize, D Voice na Diamond Platnumz.

Inkuru Wasoma:  Umuriro watse hagati ya Uncle Austin na Shaddyboo uvuga ko bamwise indaya idashobotse bapfa inzu

Israel Mbonyi kandi akomeje imyiteguro y’igitaramo afite mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2023 aho magingo aya yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira. Iki gitaramo kandi cyatewe inkunga na MTN Rwanda na BRALIRWA ibinyujije mu mazi yayo yise Vitalo.

Mu matike yamaze gushyirwa ku isoko aho iya make iri kugura 5000 Frw, 1000 Frw, 15000 Frw n’ibihumbi 20 Frw kubri kuyagura mbere. Abayagurira ku muryango ibicirio bizaba byiyongeye aho iya make izaba ari ibihumbi 10 Frw, indi ibihumbi 15 Frw, indi ibihumbi 20 Frw, indi ibihumbi 20 Frw iya menshi izaba yagizwe ibihumbi 30 Frw.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved